Umukinnyi wa Rayon Sports uri kurebana ay’ingwe na Haringingo Francis yahise yivumbura afata rutemikirere yerekeza hanze y’u Rwanda nyuma y’uko umutoza amutesheje agaciro

Umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Raphael Osaluwe Olise yamaze gusubira iwabo mu gihugu cya Nigeria.

Uyu mukinnyi wari wavunikiye ku mukino wa Kiyovu Sports na Rayon Sports, yaje gukira imvune ahita asubukura imyitozo ariko umutoza Haringingo Francis Christian amwereka ko atazamukoresha mu gihe cya vuba.

Nyuma y’uko Haringingo Francis Christian abwiye Raphael Osaluwe Olise ko atazamukenera vuba, uyu mukinnyi yahise afata rutemikirere yerekeza muri Nigeria gusura umuryango we.

Amakuru ahari avuga ko uyu mukinnyi azagaruka mu cyumweru gitaha ku wa Gatatu cyangwa ku wa Kane.

Raphael Osaluwe Olise ni umwe mu bakinnyi bafite ubuhanga budasanzwe ariko akunda kugira imvune, yageze muri Rayon Sports avuye muri Bugesera FC.

Related posts

Ese koko APR Niyo irinyuma y’umwuka mubi uri muri Rayon Sport?

Umurozi waroze Rayon Sport ngo idatwara igikombe yabigezeho ubuyobozi bubiha umugisha

Munyakazi Sadate ururumbira kuyobora Rayon Sport arashaka kubanza kuyambura igikombe