Amashirakinyoma ku bivugwa ko Kapiteni Manishimwe Djabel ayoboye itsinda ry’abakinnyi bane batari kumvikana n’umutoza Ben Moussa

Mu ikipe ya APR FC hari kuvugwa ko hari abakinnyi bane batari kumvikana neza n’umutoza mukuru Ben Moussa.

Iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu iheruka gutsinda Etincelles FC ibitego bine kuri bibiri mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Amakuru akomeje kuvugwa ni uko abakinnyi barimo Manishimwe Djabel, Ishimwe Annicet, Mugunga Yves na Kwitonda Allain ‘Baca’ batari kumvikana n’umutoza Ben Moussa.

N’ubwo bivugwa ko aba bakinnyi batari kumvikana n’umutoza Ben Moussa bitewe n’uko atari kubaha umwanya uhagije wo gukina, ariko ntabwo umwuka wari waba mubi mu rwambariro.

Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona aho ifite amanota 40 ikaba irusha inota rimwe Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda