Umukinnyi wa Kiyovu Sports Haringingo Francis yashakaga kuzana muri Rayon Sports kugirango bamwongerere amasezerano yazamuye amarangamutima y’abafana ba Gikundiro 

 

Rutahizamu w’ikipe ya Kiyovu Sports ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Bigirimana Abedi nyuma yo gushakwa cyane na Rayon Sports binyuze muri Haringingo Francis yamaze kumvikana n’ikipe ikomeye cyane muri Afurika.

Hashize igihe kinini bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na Bigirimana Abedi ndetse bikanavugwa ko bamaze kumvikana igitegerejwe ari ukugirango iyi Shampiyona igere ku musozo bishobora kudakunda hatagize igihinduka.

Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko ushinzwe gushakira amakipe Bigirimana Abedi yamaze kumvikana n’ikipe yitwa Etoile de Sahel yo mu gihugu cya Tunisia igisigaye gusa ari ugushyira umukono kumasezerano naho ibindi byose bivugwa ko bamaze kubirangiza.

Ntabwo uyu musore bitangiye kuvugwa muri iki gihe gusa ahubwo no muri sezo ishize iyi kipe yashatse cyane Abedi arimo Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal arayinaniza cyane ayaka amafaranga menshi bituma baba baretse kugirango amasezerano ye abanze arangire azagende Kiyovu ntacyo ibonyeho.

Kiyovu Sports uyu mukinnyi ishobora kumutakaza ariko ikigaragara ashobora kuzayisigira igikombe cyangwa ibikombe bitewe ni uko kugeza ubu iyi kipe ye ifite amahirwe yo kugera kuri final y’igikombe cy’amahoro ndetse ikaba inayoboye urutonde rwa shampiyona habura imikino micye.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda