Nyamara byamaze kurangira! Umutoza ugomba gutoza ikipe ya Rayon Sports umwaka utaha yakoze igikorwa kigaragaza ko ibye n’iyi kipe byamaze kurangira Haringingo ari mu minsi ye ya nyuma

 

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Haringingo Francis utarimo gukundwa n’abayobozi ndetse n’abafana b’iyi kipe hatagize igihinduka uyu mwaka w’imikino niwo wa nyuma atoje iyi kipe ya Rayon Sports kuko umutoza uzamusimbura yamaze kumenyekana.

Kuva imikino yo kwishyura yatangira mu kwezi kwa mbere ntabwo Haringingo Francis yigeze yishimirwa cyane n’abafana ndetse na bamwe mu bakomeye cyane muri iyi kipe bijyanye nibyo yari yatanze mu mikino ibanza dore ko yari yasoje iri kumwanya batishimiraga Kandi yari yatangiye Shampiyona neza.

Amakuru KIGALI NEWS ni uko mu bayobozi b’iyi kipe nyuma y’umukino batsinzwemo na Gorilla FC ubuyobozi bwashatse guhagarika uyu mutoza ariko habaho imbogamizi yuko Haringingo Francis iyo agiye ajyana abe bose habura ukomeza gutoza iyi kipe, bituma baba bamwihoreye.

Twaje gutohoza neza tumenya ko Haringingo Francis ibyo yakora byose muri iyi sezo azahita yirukanwa kandi iyi kipe ikaba yamaze kumvikana na Afhamia Lofti utoza ikipe ya Mukura Victory Sports igisigaye gusa ni ukurangiza iyi Shampiyona gusa agahita aza muri iyi kipe cyane ko ari umutoza mwiza kandi werekanye ko afite ubuhanga butangaje.

Ibi byaje kugaragara ku mukino Rayon Sports ejo hashize yatsinzemo Mukura Victory Sports, nyuma yaho yivumbuye akanga kuvugana n’itangazamakuru ariko amakuru dukura mu bakinnyi b’iyi kipe ngo baramutonganyije cyane nyuma yo gisimbuza nabi bigatuma bishyurwa ndetse bakanatsindwa ubona ko babishyiraga ku mutoza ngo kuko yamaze kumvikana na Rayon Sports nkuko bivugwa.

Kiyovu Sports yagumanye umwanya wayo wa mbere n’amanota 60 ikurikiwe na APR FC ifite amanota 57 Izi zose zikaba zikurikiwe na Rayon Sports yagumye kuri 55 nyuma yo kugayika cyane ikanyagirwa na Gorilla FC.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda