Umukinnyi wa APR FC wari umaze igihe kinini arebana ay’ingwe n’umutoza Ben Moussa biyunze maze amwizeza ko azanyagira Gasogi United ibitego bitatu

Mu gihe APR FC ikomeje kwitegura umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere rutahizamu wa APR FC, Mugunga Yves yabwiye umutoza Ben Moussa ko azamufasha gutsinda Gasogi United y’umutoza Paul Kiwanuka.

Aya makipe yombi azahurira kuri Stade ya Bugesera mu mukino uzatangira Saa Cyenda z’amanywa, ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba ishaka kuwutsinda kugira ngo izashimangire ko igomba kwegukana igikombe cya 21 cya shampiyona yo mu Rwanda.

Bamwe mu bakinnyi byavugwaga ko batumvikana neza n’umutoza Ben Moussa barimo Manishimwe Djabel usanzwe ari Kapiteni, Mugunga Yves na Kwitonda Alain ‘Baca’, gusa bose bamaze kwiyunga nta kibazo kiri hagati y’impande zombi.

Amakuru agera kuri KGLNEWS ni uko Mugunga Yves yabwiye umutoza Ben Moussa ko namubanza mu kibuga ku mukino bazahuramo na Gasogi United azamutsindira ibitego bitatu kuko yumva ari mu bihe byiza.

Umukino ubanza wahuje Gasogi United na APR FC mu gice cy’imikino ibanza (Phase Aller) amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda