Umukinnyi uvuga rikumvikana muri Rayon Sports yanze kuripfana ashinja ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira uburangare buhambaye nyuma yo kwanga kubahemba amezi abiri bikaba byabaviriyemo kunyagirwa na Police FC

Umukinnyi wa Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Kenya, Paul Were Ooko yashinje ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira uburangare buhambaye bigatuma batsindwa na Police FC ibitego bine kuri bibiri.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mata 2023 ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Police FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Nyuma yo gutsindwa ibitego bine kuri bibiri abakinnyi ba Rayon Sports barangajwe imbere na Paul Were Ooko bavuze ko ubuyobozi bwa Rayon Sports iyo buba bwarabahembye baba bafite imbaraga zari gutuma badatsindwa na Police FC.

Bimaze iminsi bivugwa ko Heritier Luvumbu Nzinga ari we wahawe umushahara w’ukwezi kwa Gashyantare mu gihe bagenzi be bose baberewemo ibirarane by’imishahara y’amezi abiri.

Nyuma yo gutsindwa Rayon Sports yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 46, APR FC ifite amanota 49 izacakirana na Bugesera FC ejo, mu gihe Kiyovu Sports ifite amanota 47 izacakirana na Espoir FC mu Karere ka Rusizi.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe