Umukinnyi urusha abandi ubuhanga muri shampiyona y’u Rwanda yongeye kugaragara ari mu biganiro na Rayon Sports yifuza kumusinyisha muri Mutarama

Rutahizamu w’ikipe ya Musanze FC, Peter Agblevor arifuza kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports akayikinira igice cy’imikino yo kwishyura (Phase Retour) muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Harabura ukwezi n’igice isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri Mutarama umwaka utaha rigafungura imiryango, amakipe atandukanye akaba yaratangiye kurambagiza abakinnyi yifuza kuzongeramo mu rwego rwo kurushaho kwitwara neza.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele bwagiranye ibiganiro n’abareberera inyungu za rutahizamu Peter Agblevor bumvikana ko agomba kuyisinyira nyuma y’uko yagaragaje ko ari rutahizamu mwiza.

Amakuru yizewe twahawe n’inshuti magara z’uyu mukinnyi ni uko yamaze gusaba ubuyobozi bwa Musanze FC burangajwe imbere na Tuyishimire Placide ko bamurekura akerekeza muri Rayon Sports yiteguye kuzajya imuhemba ibihumbi 800 by’Amanyarwanda buri kwezi.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022, ubwo Rayon Sports yari imaze gutsindwa na Musanze FC ibitego bibiri ku busa harimo kimwe cya Peter Agblevor, uyu rutahizamu bivugwa ko yagiranye ibiganiro na Haringingo Francis Christian nta gihindutse muri Mutarama 2023 azashyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe n’igice yo gukinira Rayon Sports.

Peter Agblevor ni rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka muri Ghana, yageze mu Rwanda mu mpeshyi y’umwaka ushize aje mu igeragezwa muri Rayon Sports araritsindwa ajya muri Etoile de l’Est ayikinira mu mwaka ushize w’imikino yitwara neza hanyuma mu mpeshyi y’uyu mwaka ahita agurwa na Musanze FC itozwa na Frank Onyango Ouna.

Uyu rutahizamu afite ubuhanga budasanzwe, akaba afite imibare myiza ku makipe akomeye mu Rwanda aho mu mikino ibiri yahuyemo na APR FC yashoboye kuyinjiza ibitego bitatu byose, ni nako amakipe arimo Kiyovu Sports na AS Kigali nazo yabashije kuzibonamo ibitego.

Related posts

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]

“Kazamubaho”! Xavi uherutse kwerekwa umuryango muri Barcelona, yateze umusimbura we iminsi