Umukinnyi ufite impano w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi na APR FC yasinyiye ikipe yo mu Misiri

Umukinnyi w’umunya Rwanda Nsanzimfura Keddy warumaze igihe kirenga ukwezi ari mu igeragezwa mu gihugu cya Misiri yamaze gusinyira ikipe ya El-Qanal yo muri iki gihugu.

Nsanzimfura Keddy ujya ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Umwaka ushize w’imikino yari umukinyi wa APR FC ndetse kuri ubu yarayifitiye amasezerano y’umwaka umwe.

Ikipe ya El-Qanal izwi nka Canal SC cyangwa Suez Canal, n’ikipe ikina mu kiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru muri Misiri (Egypt). Ikipe yashinzwe mu mwaka 1946, ikinira ku kibuga kitwa Suez Canal stadium cyakira Abantu ibihumbi 22,000. Iyi kipe mu mwaka 1953-54 yazamutse mu kiciro cyambere muri shampiyona ya Misiri ikinamo imyaka 27.

Nsanzimfura Keddy yabanje gukora igeragezwa mu ikipe ya Ceramica Cleopatra ikina mu kiciro cya mbere muri shampiyona ya Misiri gusa ntibyakunda ko imusinyisha.

Keddy w’imyaka 20 yakiniye Kiyovu Sports, APR FC na Marine FC ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bafite impano gusa kuva yagera muri APR FC ntiyahiriwe kuko yabuze umwanya wo gukina uhagije. Mu ikipe ye shya azajya yambara nimero 7.

Nsanzimfura Keddy

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda