Umukinnyi ufite amasezerano muri APR FC yamaze kwerekeza muri Tunisia mu ikipe ikomeye izakina imikino ny’Afurika

Umukinnyi Ishimwe Anicet wakiniraga APR FC umwataka ushize w’imikino yamaze kwerekeza mu gihugu cya Tunisia aho agiye gukina mu ikipe ya Club Africain.

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ukiri muto Ishimwe Anicet yerekeje muri Tunisia mu ikipe ya club Africain nkuko amakuru agera kuri Kglnews dukesha Umunyamakuru Antha Biganiro abyemeza.

Ishimwe Anicet byavugwaga ko APR FC ishaka Ku mutiza mu ikipe zahano mu Rwanda gusa umusore we yifuzaga kugerageza hanze y’u Rwanda. Ikipe ya Club Africain umwaka ushize w’imikino yabaye iya 3 muri shampiyona ya Tunisia mu makipe 16.

Club Africain n’imwe mu makipe akomeye muri Tunisia aho ifite ibikombe 13 bya shampiyona na 13 by’igikombe K’igihugu. Uyu mwaka izakina amarushanwa ny’Afurika muri CAF confederation cup.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda