Umukinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yamaze kumvikana n’ikipe igiye kumutangaho arenga miliyoni 500

Imanishimwe Emmanuel Mangwende agiye kugurwa Milliyoni 500 z’amanyarwanda n’ikipe ikomeye cyane

Myugariro w’iyi kipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Imanishimwe Emmanuel Mangwende agiye kugurwa Milliyoni 500 n’ikipe ikomeye hano muri Afurika.

Hashize igihe kigera ku myaka 2 uyu mukinnyi avuye mu Rwanda yerekeza mu gihugu cya Marocco mu ikipe ya FAR Rabat aguzwe avuye mu ikipe ya APR FC, ariko kuva yava mu Rwanda yakomeje kwigaragaza cyane ari nako afasha iyi kipe yerekejemo.

Mu gihe amasezerano y’imyaka 2 amaze muri FAR Rabat irimo kugenda irangira, amakuru dukesha Radio 1 avuga ko Imanishimwe Emmanuel Mangwende arimo kwifuzwa cyane na Etoile de Sahel yo mu gihugu cya Tunisia nyuma yo kubona uyu musore yagira icyo afasha cyane iyi kipe izwiho gutwara ibikombe hano muri Afurika.

Iyi kipe ibarizwa mu gihugu cya Tunisia amakuru avuga ko ishaka gutanga Milliyoni 500 z’amanyarwanda ubwo ni ibihumbi 500 z’amadorari kugirango yegukane uyu musore ushaka kongererwa amasezerano n’iyi kipe arimo yitwa FAR Rabat.

Imanishimwe Emmanuel Mangwende yakiniye amakipe menshi ayoboye andi hano mu Rwanda arimo Rayon Sports yavuyemo yerekeza muri APR FC ariho yavuye akerekeza muri FAR Rabat, bivuze ko dushobora kumubona yerekeza muri Tunisia bigenze neza.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]