Umukinnyi mwiza wa Mukura Victory Sports Elie Tatou ari mu marembo yinjira mu ikipe imwe muzikomeye hano mu Rwanda

Iradukunda Elie Tatou ukinira ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs ari mu biganiro n’ikipe imwe muzagaragaje ko zifite ubushake bwo gutwara igikombe uyu mwaka.

Amakuru Kglnews yamenye ni uko uyu musore ukiri muto ari mu biganiro n’ikipe ya Police FC. Elie Tatou ku munsi wejo hashize yahuye nabamwe mu bayozi ba police FC baraganira ndetse banemera kumuha amafaranga yabacaga. Gusa ikibazo cyazamutse ni uko uyu musore yababwiye ko nta masezerano afitanye na Mukura Victory Sports ariko bo nyibabyemere bakamutuma ibyangombwa bimurekura kugirango babone ku musinyisha.

Usibye Police FC ikipe ya APR FC nayo yari yifuje ko yatanga Ishimwe Anicet muri Mukura nayo ikabaha Elie Tatou gusa umutoza wa Mukura ntiyigeze yishimira kuza kwa Anicet.

Elie Tatou ubusanzwe ni umukinnyi ukina yataka aca Ku mpande cyangwa se agakina inyuma ya Rutahizamu, ni umwe mu bakinnyi bakiri bato batanga ikizere bigaragaje muri shampiyona y’u Rwanda.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda