Umukinnyi Mpuzamahanga wa Rayon Sports wari witezweho kuzanyagira Rutsiro ibitego birenga bitatu yagize uburwayi bwo mu nda bitera ubwoba bwinshi abafana

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Kenya, Paul Were Ooko yarwaye mu nda mbere y’uko Rayon Sports icakirana na Rutsiro FC.

Ku wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023, ikipe ya Rutsiro FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, uyu mukino ukazabera kuri Stade Mpuzamahanga y’i Rubavu.

Mu bakinnyi 22 umutoza Haringingo Francis Christian yajyanye i Rubavu ntabwo barimo Paul Were Ooko bitewe n’uko yagize uburwayi bwo mu nda.

Urutonde rw’abakinnyi 22 Rayon Sports yajyanye i Rubavu

Hakizimana Adolphe

Nkurunziza Felecien

Mugisha Francois

Boubacar Traore

Mitima Isaac

Muvandimwe Jean Marie Vianney

Kanamugire Roger

Mucyo Didier ‘Junior’

Iradukunda Pascal

Nishimwe Blaise

Joachiam Ojera

Mbirizi Eric

Ngendahimana Eric

Ishimwe Ganijuru Elie

Rudasingwa Prince

Bavakure Ndekwe Felix

Heritier Luvumbu Nzinga

Musa Esenu

Twagirumukiza Aman

Rwatubyaye Abdul ©

Hategekimana Bonheur

Essomba Leandre Willy Onana

Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023, iyi kipe ikaba iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 39 mu gihe Rutsiro FC itozwa na Okoko Godfroid iri ku mwanya wa 14 n’amanota 18.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda