Umukecuru w’ i Kamonyi yishwe n’ abantu bamucunze ku jisho ubwo bari baje kumwambura amafaranga yari aherutse kugurisha ikimasa

 

 

Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma , mu Mudugudu wa Rukoma, mu Kagari ka Remera , haravugwa inkuru iteye agahinda aho umukecuru yishwe n’ abantu bivugwa ko bari baje kumwambura amafaranga yari yagurishije ikimasa.

 

Urupfu rwanyakwigendera rwamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki ya 19, Ukwakira 2023.

Nyakwigendera yari afite imyaka 69 y’ amavuko.

Amakuru Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma witwa Mandela Innocent yatanze ngo n’uko uriya mukecuru yibanaga kandi ngo nta mwana yigeze abyara.

Gitifu Mandela avuga ko bakimara kumenya ayo makuru bihutiye kujyayo, bahageze busanga abo bagizi ba nabi bamwishe bahita banduruka.Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubuyobozi bw’ibanze bwakoranye inama n’abaturage bo mu Mudugudu uriya mukecuru yari atuye mo barabahumuriza.

Amakuru avuga ko muri uyu Murenge kandi hari abagizi ba nabi bitemye umu DASSO witwa François Ndayizeye bamukomeretsa ikiganza bashaka kumwambura Telefoni.

Related posts

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu

Amahoro yabonetse, ariko turacyafite Ikibazo gikomeye kandi kirimo gushyira ubuzima bwacu mu kaga_ bamwe mu batuye Minembwe