Umuherwe Shema Fabrice mu muryango ugaruka muri AS Kigali nyuma yo kuganira na Meya Dusengiyumva Samuel uyobora Umujyi wa Kigali

Umuherwe Shema Fabrice agiye kugaruka kuyobora nyuma y’igihe atayirimo aho yari yrasezeye.

Ibi byabaye nyuma y’inama yabahuje n’umujyi wa Kigali Shema Fabrice yitabiriye aho yahuriyemo n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel.

Mu itangazo ryashyizwe hanze, Umujyi wa Kigali wagize uti “Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yagiranye ibiganiro n’Ubuyobozi bwa AS Kigali, barebera hamwe uko ikipe ihagaze ndetse n’impande zombi ziganira ku ngamba zo gukemura ibibazo biyirimo no kongera umusaruro wifuzwa.

Ikipe ya AS Kigali yagiye igira ibibazo by’amikoro aho abakinnyi bagiye banga kw’itabira imyitozo kubwo kubura amafaranga babaga bemerewe ibi byagiye byangiza isura y’umujyi wa Kigali.

Abayobozi bahoze bayobora umujyi wa Kigali bagabanyije ingengo y’imari bayihaga aribyo byatumye Shema Fabrice ayivamo agahita itangira kwandavura.

Related posts

Rayon Sports yazanye “Urukuta” mu biti by’izamu

Kwizera Jojea uherutse gusebya ba myugariro ahataniye igihembo gikomeye muri Amerika

Perezida Kagame yaconze ruhago, Mugisha Gilbert aba inkomarume, Umunya-Brésil aratungurana! Ibihe 5 by’ingenzi byaranze gutaha Stade Amahoro [AMAFOTO]