Canada: Mu mbaraga zidasanzwe Umuhanzikazi Chanty Nina yahagurukiye Umuziki wa Gospel

Chanty Nina ni umuhanzi Nyarwanda wibanda cyane ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana uherereye mu gihugu cya Canada.

Uyu muhanzikazi yakuze afite impano yo kuririmba kuva kera akiri umwana akajya aririmba muri Korari Cyane ashimwa n’Imana n’abantu.

Hamwe no gukunda Imana no kubona ineza yayo itangaje, byamusunikiye kwiyemeza gutangira gusangiza n’abandi bantu iyo neza yayo n’ubuntu bwayo binyuze mu bihangano agenda ashyira hanze.

Mu buryo bw’umwuga, Nina yatangiye gushyira hanze indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2021 ushyira 2022, ndetse kuva icyo gihe kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri Esheshatu (6) zirimo; Yampaye amahoro, Inshuti nziza, Mbumbatiwe, Ndagukeneye, Noel ndetse n’iyo aherutse gushyira hanze yise “Ineza”.

 

Ajya kwandika indirimbo aheruka gushyira hanze ‘Ineza’, Chanty avuga ko ari indirimbo igamije gushima Imana ku bw’ineza n’ibitangaza yagiye imukorera inshuro nyinshi mu buzima bwe, ari nako yibutsa abantu kujya bafata akanya bagashima Imana ku bwa buri kimwe ibakorera kuko hari abantu baba batabashije kubibona.

Avuga ko atajya abura imbogamizi zimwe na zimwe mu muziki we. Avuga ko kuba abifatanya n’amasomo mu gihugu cya Canada, biri mu bintu bimugota cyane bigatuma atabasha kwamamaza ubutumwa bw’Imana nk’uko byagakwiriye, ariko akavuga ko agerageza uko ashoboye kose abifashijwemo naayo.

Mu buzima bwe uyu muhanzikazi avuga ko nta kindi kintu yumva yaremewe kitari ugukorera Imana binyuze mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwayo, yifashishije ijwi rye. Avuga ko kimwe mu bintu ashyize imbere, ari ugufatanya n’abahanzi Nyarwanda bagenzi be cyane bo mu gisata cyo kuramya no gihumbaza Imana, ubundi bagakwirakwiza isi ubutumwa bwiza bw’Imana.

Reba hano indirimo Ineza ya Chanty Nina aherutse gushira hanze

Related posts

Umurundikazi IRACAMPA yatanze ubutumwa bukomeye abinyujije mu ndirimbo yise “Ijuru riratabaye”.

Rev Past.Dr Antoine Rutayisire avuga ko Korali z’ ubu arizo zirimo ubusambanyi bwinshi kurusha andi yose

Papa Fransisiko yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira kuba Umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare