Umuhanzikazi w’igihangange mu Rwanda washinjwaga kuba umufana wa APR FC yabihakanye yivuye inyuma agaragaza urwo yihebeye Rayon Sports

Umuhanzikazi Babo ukunzwe n’abagabo benshi mu Rwanda, yagaragaye yaje gushyigikira ikipe ya Rayon Sports ku mukino yatsinzemo Gasogi United ibitego bibiri kuri kimwe.

Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Go Low yakoranye na The Ben, na Yoghurt yakoranye na Bruce Melodie, na we ni umwe mu bahanzikazi bihebeye ikipe ya Rayon Sports.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, nibwo umuhanzikazi Babo yari muri Stade ya Bugesera ubwo Rayon Sports yakinaga na Gasogi United.

Uyu muhanzikazi yagiye ahaguruka akishimira ibitego bibiri Rayon Sports yatsindiwe na rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Essomba Leandre Willy Onana.

Uretse Babo, abandi bahanzikazi barimo Butera Knowless, Queen Cha na Ariel Wayz basanzwe ari abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko ikipe ya Rayon Sports.

 

Related posts

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana