Umuhanzikazi Clarisse Karasira yibukijwe ibyo muri ghetto yatahagamo y’undi mugabo bamwibutsa kujya avuga aziga

Ku munsi w’ejo tariki 13 Nyakanga 2022, Umuhanzikazi Clarisse Karasira yashyize ubutumwa kuri Twitter asa n’ugira inama bagenzi be yo kutiyandarika. Ni ubutumwa yatanze yitanzeho urugero kuko ngo kugirango agere aho ageze, mu bukumi bwe yirinze kwiyandarika no gukurikira ibishashagirana. Kuri ubu butumwa, uwitwa Gigi kuri Twitter yahise amwibutsa ibyo muri ghetto yatahagamo y’undi mugabo ndetse ahita amwibutsa ko akwiye kujya avuga aziga kuko ibye babizi.

Ubu butumwa bwo kwirinda kwiyandarika uyu muhanzikazi w’indirimbo za gakondo yatanze, burasa n’aho bwageze kuri benshi ndetse bamwe burabakorogoshora. Hari benshi babifashe nk’ubwishongozi, ariko ku rundi ruhande hari abandi benshi nabo bamushimiye bavuga ko ubutumwa bwe bwumvikana.

Abafashe ubutumwa bwa Clarisse Karasira nko kwishongora, barimo uwiyita Gigi kuri Twitter. Uyu yamwibukije ko ngo hari ghetto yatahagamo i Byumba ndetse amwibutsa kujya avuga aziga. Mu magambo ye Gigi ati” I Byumba ya ghetto watahagamo ya G niwe mugabo wawe? Jya uvuga uziga turakuzi nuko tuba ducecetse”.

Clarisse Karasira akimara kubona aya magambo ya Gigi, yahise amusubiza amubwira ko ibyo ari ukumusebya ariko abimenyereye. Ati ”Imana ikubabarire nanjye ndakubabariye”. Umugabo w’uyu muhanzi nawe yaje yandika amagambo ashyigikira umugore we wari wibasiwe n’abakoresha twitter.

Uretse Gigi, uwitwa Pter Pan Clever kuri Twitter nawe yunze murya Gigi avuga ko ari umugabo wo guhamya ibyo Gigi avuga, yabwiye uyu muhanzikazi gucisha macye kuko ngo n’aho yajyaga abitsa telefone, ati ” ntukiyemere kuko nkuziho byinshi”.

Uretse abarwanyije ubutumwa bwa Clarisse Karasira, hari abandi benshi bemeza ko ubutumwa yatanze bwumvikana ndetse ngo abenshi mu bari kumwibasira ni abo ingeso zo kwiyandarika zokamye bakaba barananiwe kuzireka.

Ubutumwa bwa Clarisse Karasira yashyize kuri Twitter ye
Ubutumwa bwa Gigi busubiza ubwa Clarisse Karasira

Related posts

Miss Muheto Divine biravugwa ko ashobora kwamburwa ikampa rya Nyampinga w’ u Rwanda dosiye yiwe yashyikirijwe  ubushinjacyaha.

Murungi Sabin yongeye kugaragara nyuma y’igihe atagaragara mu kiganiro abamukunda bongeye guhuza ibiganza bakoma amashyi

Barapfa iki? Byakomeye Hagati ya Mutesi Scovia na Bishop Dr. Rugagi