Umuhanzi, Drake utarahiriwe n’urusimbi yongeye gukubita igihwereye kubera Lionel Messi

Drake ukomoka muri Canda yongeye guteeega, arashya!

Umuhanzi w’Umunya-Canada, uzwi cyane mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uw’Isi muri rusange, Aubrey Drake Graham wamamaye nka Drake yahombye asaga miliyoni 390 z’Amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kuyashora mu mikino y’amahirwe, Betting avuga ko Canada isezerera Argentine birangira bitabaye.

Ni umukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki 10 Nyakanga 2024, kuri Stade ya MelLife [Stadium] mu mujyi wa New Jersey imbere y’abafana basaga ibihumbi 80.

Uyu mukino waje kurangira Ikipe y’Igihugu ya Argentine igeze ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsindira iya Canada muri ½ cy’irangiza ibitego 2-0, birimo n’icya Lionel Messi wabonye igitego cye cya mbere muri iri rushanwa. Ni mu gihe ikindi cyabonetse ku munota wa 22, aho Rodrigo De Paul wa Athletico de Madrid yahaye Julian Álvarez wa Manchester City umupira mwiza afungura amazamu, Canda itsindwa ityo.

Mbere y’uko uyu mukino uba, umuhanzi Drake udakunze guhirwa n’urusimbi yari yateze ko ikipe ya Canada iza gutsinda Argentina ndetse ashyiraho ibihumbi 300,000 by’Amadolari y’Amanyamerika, aho mu gihe Canada yari gutsinda, yari kwegukana arenga Miliyari 3 na miliyoni 500 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Byemezwa ko zimwe mu mpamvu zatumye Drake atega ko Canada iza gutsinda, ni uko Canada ari cyo gihugu akomokamo nyirizina yavukiyemo mu 1986.

Si ubwa mbere Drake yerekeje umutima ku ikipe ariko bikarangira adatsinze, dore ko no muri 2022 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar, Drake yari yategeye u Bufaransa gutsinda Argentine, birangira atari ko bigenze, ndetse n’ahandi yagiye ashora aye agashya.

Drake ukomoka muri Canda yongeye guteeega, arashya!
Imiterere yugutega kwa Drake “Pari” cyangwa ipari!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda