Umugore yaguye ku iseta amaze kwibagisha ashaka ubwiza buzakurura abagabo. Inkuru irambuye…

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’ umugore w’ imyaka 28 y’ amavuko uzwi ku izina rya Amelia Amelia Pound yapfuye mu buryo bubabaje ubwo yari arimo kwbagisha kugira ngo abe mwiza.

Uyu mugore wari wiyemeje kureba uko yagira ikibuno kinini n’ibindi bic by’umubiri bikurura abagabo,yapfiriye mu Buhindi ubwo yari ku iseta abagwa.

Nk’uko amakuru yagiye hanze abitangaza, uyu mugore w’imyaka 28 ni icyamamare ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umucuruzi ukomeye muri Nigeria. Yapfiriye i New Delhi, mu Buhinde azize ibibazo byaje nyuma yo kubagwa yongeresha umubiri we.

Bivugwa ko Amelia Pound yapfuye ubwo yari amaze kubagwa mu bitaro bitavuzwe amazina. Yapfuye mu gitondo cyo ku wa gatanu, tariki 7 Ukwakira.Nubwo icyateye ingorane zamuviriyemo urupfu kitasobanuwe neza, videwo yakwirakwijwe kuri interineti yerekanye umurambo w’uyu mukobwa uri ku buriri bw’ibitaro.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro