Umugabo wawe niba akubwira aya magambo 3, ujye umenya ko adashaka kubaho atagufite

Uyu munsi tugiye kureba bimwe mu bintu cyangwa se amagambo umugabo cyangwa umuhungu mukundana avuga ajyanye n’amarangamutima ye, Aya magambo rero ni atatu, igihe umukunzi wawe akunze kuvuga aya magambo cyane, ujye umenya ko agukunda byukuri kandi aba yumva atifuza ko wamucika, aba ashaka ko muhorana mbega ntago aba yifuza kuguhomba uko byagenda kose.

Sinshobora kwiyumvisha ubuzima bwanjye tutari kumwe.Umukunzi wawe akunze kuvuga ati: “sinshobora kwiyumvisha ubuzima bwanjye tutari kumwe”?Ku isura, iyi nteruro ishobora kumvikana. Ariko rimwe na rimwe, yerekana ikintu cyimbitse.
Niba umugabo wawe rwose adashobora gutekereza ubuzima utari kumwe, byerekana ikibazo. Ubu bwoko bwa codependence ni kure y’urufunguzo rwumubano mwiza, uringaniye.
Urukundo rwiza rutera imbere mu bwuzuzanye, ntabwo biterwa.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2016 bwatanze ibisobanuro kuri ibi, bugaragaza ko abashakanye mu mibanire yabo baterana imbaraga mu bumenyi ko bashobora kubaho ubuzima bwabo kandi bagakurikirana intego zabo bwite, byose mu gihe bafite inkunga n’inkunga ya mugenzi wabo.Mu gihe rero abikubwiye muri mu bihe byiza muganira iby’urukundo, ukabibona no mu maso murebana, ujye umenya ko udashidikanya uwo muntu ari mu rukndo abikubwiranye urukundo no kumva ko agushaka mu buzima bwe.
Gusa nanone inama twakugira nanone, nuko hari umuntu ushobora kurikubwira akubeshya cyangwa afite icyo agambiriye kugeraho, icyo gihe uzarebe uburyo abikubwiranye niba koko bimuvuye ku mutima. Icyo gihe ujye ugira amacyenga bitewe n’imvugo cyangwa uburyo abikubwiyemo koko niba ari urukundo nyarwo.

Ese koko urinkunda by’ukuri?: Iyi nteruro, cyane cyane iyo isubiwemo kenshi, ni ikimenyetso cyiza cyerekana umutekano muke kandi ko atinya kukubura.Iyo umukunzi wawe akubajije utya: Ese urankunda byukuri? Ibi rimwe na rimwe hari ababyumva ukundi ugasanga bitewe nuko ahora abikubaza harubwo wakumva ko atariwe ugukunda, mbega ukabifata nk’ikimenyetso cyo kutakwizera, ariko nanone icyo twavuga nuko uyu muntu aba yumva agukunda cyane kuburyo bitewe nibyo wenda agukosereza cyangwa no kubona ko muriwe bidashoboka ko waba umukunda bitewe n’agaciro aguha.Icyo gihe rero aba afite impungege ko ushobora kuba utamukunda, rero kumusubiza nawe n’umutima wawe uti “Ndagukunda …. by’ukuri mukunzi” icyo gihe uba umuteye ibyishimo muri we akumva anyuzwe yishimye, Rero aba atinya kukubura ariyo mpamvu ahora yifuza kumenya niba ntacyaba cyarahindutse mu rukundo rwanyu.

Sinkunda ko uganira n’abandi bagabo.Gufuha, yego hariho umuntu ushobora kugukunda, kuburyo ababazwa cyane nuko yahora akubona urimo uravugana n’abandi bagabo, nibyo no ku gitsinagore nuko kuko buriya hari n’abagore cyangwa abakobwa bataba bifuza ko umuknzi wabo yaganira n’abandi bagore/bakobwa kuko aba yumva ko uburyo akwifuzamo ko umuhora umukunda utabijyana ahandi.Ni ubwoba aba afite ko igihe gishobora kugera agasanga abandi baragutwaye bityo aba yumva wahora ariwe uvugisha uha umwanya wawe wose.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.