Amakuru agezweho kuri Rutahizamu wa Rayon Sports wagiriye ikibazo mu mukino wa shampiyona

Mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium , nibwo Rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince,yagonganye na Muhire Anicet ( Gasongo ) wa Musanze FC,birangira ajyanwe mu bitaro n’Imbangukiragutabara

Iyi mpanuka ikomeye yabaye muri uyu mukino wahuje Rayon Sports na musanze FC, yagaragaye ku munota wa 89 ubwo Muhire Anicet wa Musanze FC yagonganaga na Rudasingwa Prince, bombi bitura hasi bigaragara ko bababaye cyane.Rutahizamu wa Rayon Sports yahise yihutanwa kwa muganga hifashishijwe imbangukiragutabara yari ku kibuga.

Ambulance yo ku kibuga yafashije Rudasingwa yinjira mu kibuga ahabwa n’umwuka bya gakondo,ubwonko ntibwemerewe kubura oxygen iminota irenga itatu.

Muhire na we yakuwe mu kibuga ku ngobyi ntiyasubira mu kibuga ahita asimburwa na Uwiringiyimana Christophe, Mvuyekure Emmanuel asimbura Rudasingwa.

Muhire Anicet byarangiye ubuzima bukomeje kugorana ahabwa ubundi butabazi bw’imodoka isanzwe yinjiye mu kibuga imujyana kwa muganga hakiri kare.

Prince Rudasingwa yaraye asezerewe mu bitaro nyuma yo kugira iki kibazo akagongana na Anicet Muhire wa Musanze FC.Uyu musore yashyize ifoto hanze avuga ko ameze neza, ashimira IMANA.

Uyu mukinnyi wahise ata ubwenge yahise ajyanwa mu Bitaro CHUK,yitabwaho n’abaganga.Uyu yaje kugarura ubwenge,aza no kuvugira kuri telefoni.

Yanyujijwe mu cyuma ngo harebwe niba nta kibazo yagize mu mutwe no ku ijosi yagwiriye.Umuganga yabwiye abarwaza ba Rudasingwa ko yagize ikibazo cyo kunyeganyega k’ubwonko [concussion] igihe yagonganaga na mugenzi nyuma bugasubira mu mwanya wa bwo ari na yo mpamvu yagiye yataye ubwenge.

Umuganga yababwiye ko mu by’ukuri atari ikibazo gikomeye kuko nyuma y’uko ubwonko busubiye mu mwanya wabwo nta kindi kibazo kiri bubeho keretse isereri n’isesemi ashobora kugira by’igihe gito.

Nyuma yakorewe n’ibindi bizamini birimo gutera k’umutima, uko ibihaha bikora ndetse n’urwungano rw’inkari byose basanga bimeze neza.Uyu rutahizamu akaba yahawe ikiruhuko cy’iminsi itanu nyuma akazasubira muri CHUK bakongera kumurebera niba yarakize neza ari na bwo azahabwa igisubizo cya nyuma cy’igihe yasubira mu kibuga.

Umukino warangiye Rayon Sports ibuze amanota atatu kuko yatsinzwe n’Ikipe ya Musanze FC igitego 1-0.Rayon Sports yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 42 mu gihe Musanze FC irusha rimwe iyikurikiye ku rutonde rw’agateganyo rw’umunsi wa 22 wa Shampiyona.

Related posts

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]

Rayon Sports yahamije ko yasinyishije myugariro wahoraga ahanganye n’uwo mukeba iherutse gusinyisha