Umugabo w’ i Kayonza yabonye ubwiza bw’ umugore w’ abandi arabya indimo amazi y’ uzura akanwa birangira amufashe ku ngufu none arimo gushakishwa hasi hejuru

 

Mu Karere ka Kayonza , haravugwa inkuru y’ umugabo w’ imyaka 37 y’ amavuko urimo gushakishwa hasi hejuru nyuma y’ uko afashe umugore w’ abandi ku ngufu bimuviramo gukomereka none kuri ubu ari mu bitaro.

Inkuru mu mashusho

Aya mahano yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 21.09.2023.

Amakuru aturuka muri kariya gace avuga ko uyu mugore w’imyaka 33 usanzwe ufite umugabo n’abana ngo yanyuze mu rwuri ari mu masaha y’ijoro birangira uyu mugabo amufashe ku ngufu ndetse aranamukomeretsa cyane ku buryo uyu mugore akirwariye mu bitaro bya Rwinkwavu.

Ntagwabira Oswald,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, yavuze ko inzego z’umutekano zatangiye gufatanya n’abaturage gushakisha uyu mugabo.Ati “Ni umugore w’imyaka 33 yafashwe ku ngufu n’umugabo w’imyaka 37 wari umushumba, uwo mugore ngo yahanyuze ari nijoro, ni ahantu mu nzuri. Uwo mugabo rero ngo yahise amusingira baragundagurana aza kumufata ku ngufu aranamukomeretsa, ubu ari mu bitaro bya Rwinkwavu niho arwariye.”

Gitifu Ntagwabira yakomeje avuga ko inzego z’ibanze n’iz’umutekano zikimara kubimenya zahise zitangira gushakisha uyu mugabo kuko ngo yahise atoroka.

Yavuze ko bagiye gukomeza gufatanya n’abaturage mu kumushakisha kugira ngo aryozwe ibyaha yakoze kugira ngo bibere isomo n’abandi.Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda ibyaha birimo gufata ku ngufu no gusambanya abana kuko bihanishwa ibihano bikomeye, yasabye abaturage kandi kwirinda guca mu nzira mbi bakajya banyura mu nzira zirimo umutekano.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.