Umubyeyi waryamye atwite inda y’imvutsi bwacya akabura inda yasobanuye uko byamugendekeye

Mugitondo cyo kuri uyuwa kane itariki 22 Ukuboza 2022 nibwo iyinkuru yabaye kimomo ko umubyeyi yagiye kuryama mu ijoro ryo kuwa3 ushyira uyu wakane maze umwana we w’umukobwa warutwite inda y’imvutsi nawe akajya kuryama atwite ariko bwacya uyumubyeyi agasanga uyumwana we atagitwite inda akayishaka akayibura .

Ibi byabereye mukarere ka Gakenke mumurenge wa Coka, mukagari ka kiruku ho mumudugudu wa Bushagashi aho umwana w’umukobwa w’imyaka 27 usanzwe arera umwana w’imyaka 5 nawe yabyariye iwabo yafatirwaga mucyuho yakuyemo inda yaramaranye amezi 7 atwite. iyinkuru isobanurwa na mama we umubyara yagize ati” uyumwana twagiye kuryama atwite, ariko mugitondo murebye inda ndayibura. nkomeje kumwitegereza nibwo naje kubona amaraso kugatsitsino ke niko gutaka ndahuruza abaturage bahageze batangira gushakisha mucyumba araramo niko gusanga umwana w’uruhinja yamaze kumubyara akamujugunya mukadobo ariko akaba yari yamaze kwitaba Imana.”

Uyumukobwa mumbaraga nkeya yarafite yabwiye itangazamakuru ko kuriwe yatekereje ko ari ibintu bitoroshye kuba yabyarira abana ba2 murugo mugihe nuwo afite amutungisha kugenda aca inshuro, maze ngo niko gufata umwanzuro wo kuba yakuramo iyinda aho yatangaje ko yanyweye ibinini bi 6 yaguze mu isantere ya kinyari (Rushahi) nyuma yuko yishyuye ibihumbi 34,000 by’amafranga y’u Rwanda.

Uyumukobwa si ubwambere yarakoze ikigikorwa ngo kuko no mukwezi kwa gatatu uyumukobwa yari yakuyemo indi nda ariko yo akaba yari yayikuriyemo i rurlindo nkuko nyirubwite abyiyemerera ngo byose akaba abiterwa nuko aba abona atashobora inshingano mugihe ababa bazimuteye aba atabazi.

Umuyobozi w’umurenge wa Coko, NIYOMWUNGERI Robert yabwiye UMUSEKE dukesha ayamakuru ko koko uyumubyeyi yihekuye, ariko akaba agiye kubanza kwitabwaho n’abaganga hanyuma akabona gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe maze akryozwa ibyaha yakoze. uyumuyobozi kandi yaburiye urubyiruko ko rwajya rwirinda ibi byaha ndetse abashishikariza ko ibyaba byiza kurushaho aruko abantu bakwifata byakwanga bakakira ingaruka z’ibyo baba bakoze.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]