Ukuntu yari mwiza none baramudutwaye ! Agahinda kabasore b’inyarugenge kubera uwabaye Miss Rwanda ugiye gushaka n’umusore w’umwarabu.

Urukundo kimwe mubintu Imana yaremye ariko benshi batajya basobanukirwa narwo kuko akenshi iyo ari urukundo nyakuri usanga rutagira icyo rugenderaho kuko ni umutima wihitiramo ukajyana aho ushaka, bigatuma abenshi urukundo barwita impumyi.

Umukobwa mwiza cyane ndetse wanabiagaragarije isi ko ari mu bakobwa beza u Rwanda rufite ubwo yitabiraga irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda) yambitswe impeta n’umukunzi we.

Yitwa Akaliza Amanda yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda) 2022 ndetse biranamuhira ahiga bagenzi be Bari bahatanye kugeza ageze kuri aho yabaye igisonga cyambere cya Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda), kuba yarageze kuri urwo rwego byamufunguriye inzira ndetse ni inyenyeri ye iraka kugeza ubwo umusore wo mugihugu cya Barabu yamubonaga maze akava mubye.

Akaliza Amanda yambitswe impeta n’umukunzi we amusaba ko bazabana ninyuma yuko aba bombi bamaze igihe kigera kumyaka ibiri bari mumunyenga w’urukundo.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze
Akaliza mumagambo yuzuye ibyishimo yagize ati” Ubu navuye ku isoko, sinzi ko nzabasha gutegereza igihe nzabanira n’uyu mugabo Imana yandemeye”

Yakomeje avuga ati” Wangize umukobwa uhora wishimye nange nkwijeje kuzabaha, nkwijeje kandi kuzagukunda iteka ryose.

Ibi nyuma yo kubitangaza bamwe bamwifurije amahirwe masa andi cyane cyane abasore bagaragaje agahinda batewe nuko agiye gushaka kandi ntashakane n’umunyarwada, baterwa agahinda n’uburanga ajyanye iyo mubihugu bya Barabu.

Uyu mukobwa wicyizungerezi akaba agiye kwibanira nuwo yihebeye nyuma yabandi ba Nyampinga nabo bageze kuru rwo rwego nawe akaba ateye ikirenge mu cyabo

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga