Uko turi hano twese turi mu by’ ibyiciro_ Ndimbati nyuma y’ uko afunguwe yasubiye muri Film. Dore uko byagenze

Ku wa Kane tariki ya 29 Nzeri 2022, nibwo Uwihoreye Jean Bosco yarekuwe nyuma yo kugirwa umwere n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuburanishije ku cyaha cyo kunywesha umwana inzoga ndetse n’ icyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ ubukuru, kuri ubu uyu mukinnyi wa Film uzwi nka Ndimbati yagaragaye muri film ya mbere aho yakinnye aha icyo kunywa n’icyo kurya abantu, abitanze menshi bakanywa umuvinyo bakarya na mushikaki abitanze macye, bakanywa ikigage kubera gutanga amafaranga makeya.

Ubwo yafungurwa kuri uwo munsi yaraye atashye , abakunzi be na bo mu bice binyuranye b bakomeza kuvuza impundu banishimira ko agiye kongera kubasetsa dore ko uyu mugabo azwiho urwenya rwinshi mu gukina film.

Nyuma y’icyumweru kimwe afunguwe, Ndimbati yagaragaye muri film ya mbere akinnye kuva yafungurwa, ari yo y’uruhererekane izwi nka Papa Sava, anakinamo yitwa iri zina Ndimbati ryamaze kumufata.

Aka gace k’iyi film akinamo agaragayemo bwa mbere kuva yafungurwa, akinamo yakira abantu, ariko agahera ku bitanze amafaranga menshi aho agenda asoma izina ku rindi.Ati “Aha nubwo tuhateraniye tugiye turi ibyiciro. Ntibibatangaze nubundi mu busanzwe ibyiciro cy’Ubudehe ntabwo bireshya…”Ahera ku bitanze menshi, ati “muhe skol, Papa Sava muhe Mutzig.”

Anyuzamo akabona umwe muri abo, ukina yitwa Nyiragitariro uba wicaye imbere, ati “Nyiragitari ubundi sinzi uburyo wicaye aho wowe. Ubufaranga maganatanu watanze ubu…wagombye kuba wicaye…”

Yavuze ko abitanze macye n’abataritanze, yavuze ko bagomba kunywa ibigage.

Agera aho agahamagara umufasha we muri iyi film, akazana n’umuvinyo bagasuka mu birahure ubundi agaha abitanze amafaranga menshi.Agera aho akanatumiza amafunguro arimo mushikaki n’ibitoki ubundi abo bitanze menshi bakarya mushikaki mu gihe abitanze macye barya ibitoki.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga