Ugusumba arakumanurira koko the ben biravugwako Meddy bakuranye ariwe uzamubera Parrai.Ukuri kuramenyekanye. iyumvire ibyo abakunzi ba theben Bifuza!

Ugusumba arakumanurira koko: Uyu ni umugani usanzwe ucibwa n’abanyarwanda aho baba bashaka kuvuga ko umuntu wese aba akwiriye kwitwara neza cyane ko baba bashaka kuvuga ko iyo umuntu afite ikintu akurusha uba ugomba kubimwubahira ndetse ukanamwitwaraho neza kuko burya yanagufasha.

Impamvu tuvuga ko ugusumba akumanurira ndetse n’impamvu tubihuje n’iyinkuru, nuko nkuko twese tubizi aba bahanzi barakuranye (Meddy & Theben) ariko kandi baza no kugira amahirwe berekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika bakomerezayo gukora umuziki wabo ndetse bakomeza no guhirwa ndetse bitanatinze Umuhanzi Meddy aza gukora ubukwe ariko mugenzi we Theben aza gusigarana igifunguzo cy’ubusore nkuko ariko bikunda gukoreshwa.

Hamaze iminsi rero havugwa ubukwe bwa Theben ndetse abantu benshi bakomeza kwibaza umuntu babona ukwiriye kuba yaba Parrai wa Theben ariko benshi mubakunzi be bakaba bakomeje gukemanga ko umuhanzi w’inshutiye kuva Cyera Meddy ashobora kuba ariwe uzaba Parrai cyane ko hagiye hajya hanze amafoto atandukanye aba bombi bishimye ndetse bakaba bakunze no kugaragaza ko bashyigikiranye.

Impamvu abenshi mubakunzi baba basore bafite icyikifuzo ngo nuko babizi ko inshuti ikomeye cyane umuntu wese aba afite akenshi usanga arinayo imubereye Parrai cyane ko aba ari umuntu muba musanzwe muganira byinshi mubikwerekeyeho ndetse no mubyo uteganya byose maze akakugira inama. Nubwo Mugisha Benjamin wamamaye nka Theben ntakintu aratangaza kuri ibi abakunzi be bifuza, ariko akomeza kugenda aca amarenga ko uko byagenda kose uyumugabo bakuranye Ngabo Meddali wamamaye nka Meddy yazamubera Parrai.

Nkwibutseko impamvu yo gushaka parrai nukugirango ubone umujyanama wa hafi ushobora kugufasha mubibazo byose wagira akaba yakugira inama ndetse akanagufasha mubyo ushaka kuba wakora byose bikagenda neza ndetse mugakomeza kugirana ibihe byiza by’ubucuti bwanyu nubwo abenshi muri ikigihe usanga bakora ibitandukanye nibi ugasanga bashaka ba Parrai bo kwifotoza no kugirango baryoshye amafoto aho kuba abajyanama b’ukuri nkuko biba biteganyijwe.

Related posts

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Umunyamakuru Yago uhorana udushya yajyanywe muri RIB n’ umukobwa bahoze barya agatunda aza kumukangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze

Ntabwo ajya aripfana! DJ Brianne yavuze impamvu yanze kuba umugore wa Israel Mbonyi ,ababyumvise bamukubise imijugujugu