UCL! Mu mukino w’ubufindo, Real Madrid yacuritse Bayern München mu minota itatu

Real Madrid yambariye kwegukana Igikombe cya 15 cya UEFA Champions League!

Mu mukino w’ishiraniro, Real Madrid yasezereye FC Bayern München nyuma yo kuyigarukana ikayitsinda ibitego 2-1, maze ikatisha itike yo gukina umukino wa myuma wa UEFA Champions League 2024.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri taliki 8 Gicurasi 2024, ku kibuga Éstadio Santíago Bernabéu ikipe ya Real Madrid yari yakiriye FC Bayern München mu mukino wo kwishyura wa ½ cya UEFA Champions League 2023/2024.

Real Madrid yatangiye umukino iri hejuru, kwaba kubonana neza mu guhanahana ndetse no kurema uburyo bukomeye nk’ikipe iri mu rugo. Kugera ku munota wa 35 nyuma Vinicius Jr yari amaze gutera igiti cy’izamu umupira ukavano, Real Madrid Real yari yihariye umupira ku kigero cya 64% kuri 36 ka Bayern München.

Abasore ba Dr Carlo Ancelotti bakomeje gusatira bikomeye binyuze muri Jude Bellingham, Federico Valverde, Rodrigo na Vini Jr, ariko ntibaboneze mu izamu, n’umuzanu Manuel Neuer wa Bayern akababera ibamba mu buryo butandukanye.

Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunya-Pologne, Szymon Marciniak yahushye mu ifirimbi iranga igice cya mbere, amakipe yombi ntayo ibashije kureba mu izamu rya ngenzi yayo.

Igice cya kabiri cyatangiranye isura nshya kuri Bayern München, kuko iyi kipe bita “The Bavarians” yaje isatira ku buryo bukomeye, nubwo na Real Madrid yanyuzagamo igasatira.

Ku munota wa 55, Vinicius Jr wari wazonze bikomeye Joshua Kimmich yongeye kuzamukana umupira ku ruhande rw’ibumoso, amaze gukoza isoni De Ligt na Sané ahindura umupira mwiza imbere y’izamu; icyakora Rodrigo ntiyabasha kuboneza mu izamu.

Real Madrid yari iri mu minota yayo yaje kubona “coup franc” maze Toni Kroos ayitera neza ariko umuzamu Neuer aratabara, nyuma gato y’uko Vini Jr agerageza andi mahirwe ariko Neuer agakomeza kuba intwari y’Abadage.

Ku munota wa 67, Alphonso Davies yatsinze ikipe y’amerekezo ye!

Ni nyuma y’uko rutahizamu Harry Kane wa FC Bayern München afashe umupira hagati mu kibuga akawutera imbere ibumoso kwa Alphonso Davies (bivugwa ko azerekeza muri Real) wari waramutse, maze atsinda igitego nyuma yo gucenga myigariro Antonio Rüdiger arekura ishoti riremereye mu kagura k’iburyo.

Ku munota wa 71, Real Madrid yagombye kuba yagomboye igitego yari yatsinzwe, nyuma y’uko Federico Valverde arekuye ishoti mu izamu umupira ukaruhukira mu nshundura, ariko Umusifuzi akaza gusanga Kapiteni Nacho Fernandez yakoreye Joshua Kimmich ikosa.

Ku munota wa 88 Real Madrid itajya yiburira yagomboye igitego yari yatsinzwe!

Umuzamu Manuel Neuer yateye umupira nabi wifatirwa na Luka Modric awusunikira Camavinga na Bellingham na Vini Jr maze arekuwa ishoti rivuza ubuhuha ari na ko umupira ujabuka Umuzamu Neuer, Joselu Matos winjiye mu kibuga asimbuye Valverde akaza asongamo; biba 1-1.

Nyuma y’iminota itatu gusa ku wa 90+1, Joselu Matos yatsinze igitego cya kabiri!

Ni nyuma ya “Coup franc” yari itewe maze igateza umuvundo imbere y’izamu, mbere gato y’uko Antonio Rüdiger atanga umupira kwa Joselu Matos wari wabaye umucunguzi atsinda igitego kigeza “Los Blancos” ku mukino wa nyuma.

Real Madrid iherutse gusezerera Man City muri ¼ yahise ikatisha itike yerekeza mu murwa mukuru w’u Bwongereza ku mukino wa nyuma izahuriramo na Borussia Dortmund taliki ya 1 Kamena 2024.

Real Madrid izaba ishaka iki gikombe ku nshuro ya 15, Umutoza Carlo Ancelotti, Kapiteni Nachos Iglesias Fernández, Luka Modric, Toni Kroos na Dani Carvajal bazaba bagiye guhigira Champions League ya 6 (buri umwe) kuri Stade y’Amateka, Wembley.

Real Madrid igiye gukina ku nshuro ya 18 umukino wa nyuma wa Champions League, ukaba n’umukino nyuma wa Champions League wa 6 bakinnye mu myaka 10 ishize kandi zose byarangiye izitwaye.

Joselu Matos winjiye mu kibuga asimbuye, ni we wabaye umucunguzi i Madrid, atsinda ibitego bibiri.
Harry Kane (iburyo) wagiye gushakira ibikombe mu Budage, bikomeje kumuhunga.
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Real Madrid.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa FC Bayern München.
Real Madrid yambariye kwegukana Igikombe cya 15 cya UEFA Champions League!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda