Ubuzima bwe buri mu kaga! Sky2 aratabarizwa n’inshuti n’abavandimwe

Sky2 arimo gutabarizwa n’inshuti n’abavandimwe

Umuhanzi wamamaye mu njyana ya Hip Hop Sky2 arimo gutabarizwa n’inshuti n’abavandimwe be kuko ubuzima bwe buri mu kaga kuko agomba kubagwa ijisho ryajemo igisebe mu mboni.

Sky2 akomeje  gutabarizwa n’inshuti n’abavandimwe be nyuma y’aho ubu ari mu bitaro bya Bishenyi aho agiye kubagwa igisebe cyaje mu mboni y’ijisho amaze iminsi yivuriza mu bitaro bitandukanye ariko bikananirana.

Ubu burwayi bw’uyu musore, bukaba bwaratangiye mu buryo bw’amayobera, Aho byatangiye ijisho rye rihora ritukuye gusa akagira ngo ni ibisanzwe akagenda ashyiramo imiti igiye itandukanye yo mu maso.

Nyuma yaje kujya kwivuriza ku bitaro by’ I Gikondo, babura indwara gusa bamuha imiti yo gushyiramo, babonye bikomeje kugorana bahise bamwohereza ku bitaro bya Muhima ariko naho bikomeza kwanga.

Nyuma nibwo yaje kujya ku bitaro bya Bishenyi, inzobere mu buvuzi bw’amaso baramusuzuma basanga afite ikibazo k’igisebe cyaje mu mboni y’ijisho aribyo bituma rihora ritukuye. Bahise bamubwira ko bagomba kuribaga ndetse kuri ubu ari mu bitaro aho ategereje kubagwa.

Inshuti ze n’abavandimwe be bakaba bari gusaba uwaba afite umutima wo gufasha, ko yafasha uyu musore yaba mu buryo bw’amasengesho cyangwa se n’amafaranga ku babishoboye kuko arakomerewe cyane.

Related posts

Yago mu marira menshi channe ye ihinduriwe izina avuze amagambo akakaye

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Umunyamakuru Yago uhorana udushya yajyanywe muri RIB n’ umukobwa bahoze barya agatunda aza kumukangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze