Ubuzima butangaje bw’indaya z’iKigali: Uko nandyamanye n’abagera ku 10 mu ijoro rimwe.[UBUHAMYA]

Najyaga numva bahavuga ariko ntarahagera, nahoranaga amatsiko yo kuzahakandagiza ikirenge bitewe n’uburyo abasore n’abagabo batandukanye bahirahira. Hateye ukwaho ku buryo uhagera ugatekereza ko ari iyindi Si.

Ntibitunguranye kubona abakobwa beza n’abagore bahagaze ku muhanda bambaye hafi ya ntabyo bamwe bari gutumura itabi ntacyo bishisha. Nyemerera ngutembereze mu ndiri y’indaya ku Gisimenti na koridori i Remera ya Kigali n’i Nyamirambo ahitwa i Matimba, aho benshi bemeza ko ari uduce tugira abatunzwe no kwigurisha benshi.

Aho hantu ni mu Mujyi wa Kigali ariko nasanze hatangaje! Kugera rwagati mu Mujyi wa Kigali si kure, yewe ntibinahenze kubera ko iyo uteze moto y’amafaranga 1000 ikugezayo.

Mu gihe kigera ku minota 35 irengaho amasegonda make mvuye mu Nyakabanda, nari ngeze i Remera mu gace nagombaga kubwira umumotari ko nageze iyo njya nkava kuri moto nkamwishyura amafaranga ye 1000 ntakoresheje mubazi nk’uko twari twabisezeranye. Nambaye ingofero yanjye impisha mu maso kugira ngo hatagira n’umuntu unzi undabukwa.

Maze kwishyura umumotari ubwo nari ngeze ku Giporoso aho abatwara abantu kuri moto bakunze guhagarara nahise nerekeza ahitwa muri korodori haba utubari n’amacumbi menshi, abahazi bahita mu ndiri y’indaya, natangiye kwibaza aho ndi buhere mvugisha umwe muri zo kuko nari ntangiye kuzirabukwa imbere yanjye.

Byari bigoye kugira uwo nabwira ijambo iryo ari ryo ryose, kuko natinyaga ko yahita anseka! Natekerezaga kubwira umuntu ko nshaka gusambana bikanyobera. Uzi kubwira umuntu mutaziranye ngo ’wanjyanye iwawe tukajya kuryamana ko mfite amafaranga’, numvaga ururimi rutari bubashe gusohoka.

Byansabye kwiyumanganya nkitwara nk’umuntu usanzwe uhamenyereye unamenyereye gutereta indaya tugaciririkanya. Muri izo saa Tatu z’ijoro, abagera kuri bane barambonye baza bansanga batangira kumbaza niba twajyana, niba nshaka uwo dusambana. Mu mvugo yankanze bagize bati “Kiriya [Client] ngaho se tugende cyangwa urashaka agaturu kihuse?”.

Ako kanya umukobwa wa mbere yahise ambwira ngo tugende niba ufite bibiri byawe, undi ati “Ngwino twitahanire umpe bitanu ndanagutekera icyayi mu gitondo ntugire ikibazo.”

Nahise ngira isoni birantungura, namaze nk’iminota ibiri ntarabasubiza bitewe n’uburyo indaya ya mbere yari yamaze kunsingira idashaka kundekura.

Nigiriye inama yo kwemerera uwo wari wamfashe amaboko bwa mbere ko ari we tujyana nyuma y’uko yari anyemereye ko kuryamana rimwe ndi bumwishyure ibihumbi 3 Frw. Twaragiye ariko mfite ubwoba bwinshi nibaza uko biri burangire n’uko ndi buve mu nyubako ye tudasambanye kandi ari byo ahanjyaniye.

Yangejeje mu rugo rwe ndijijisha musaba kunyereka ubwiherero ngo nihagarike byihuse, arahanyereka ninjiramo ncana akuma gafata amajwi ndasohoka. Nkinjira mu nzu ye y’icyumba kimwe, uyu mukobwa yahise ansunikira ku buriri andyama hejuru atangira kunyagaza.

Aho nari ngaramye hasi, umutima uratimbaguza ngo ’pi pi pi’ ngo njye kumva numva atangiye gusa nk’aho afata ku gitsina cyanjye agikinisha ngira ubwoba bwinshi.

Muri ako kanya uwo mukobwa yahise ambwira ngo “Banza unyishyura maze nguhe ituru nsubire ku iseta gushaka amafaranga.”

Bidatinze nahise numva undi mugabo ari kuvugiriza induru mu yindi nzu iri muri icyo gipangu agira ati “Baranyibye, baranyibye, nimuntabare.”

Ako kanya nahise mbwira uwo mukobwa ko numva ngize ubwoba ko inzego z’umutekano zihita zihagera ndetse ntabasha gusambana na we numva hari umuntu uri gutabaza ko yibwe. Yahise ambwira ko adakunda abasore b’imbwa, ansaba kumusohokera mu nzu bwangu ataranyishyuza umwanya we nangirije ubusa.

Muri ako kanya nahise nambara ingofero n’inkweto ndihuta ndakingura nkizwa n’amaguru. Ngeze ku muhanda nzimya akuma kanjye gafata amajwi nerekeza mu Migina ahakunze kugaragara abicuruza bakuze.

Nkihagera nahise nsanganirwa n’abagore babiri ubona ko bakuze harimo n’uwari ari gutumura itabi, bahise banyegera umwe muri bo ambwira ko yankunze kubera iyo mpamvu twaryamana mwishyuye ibihumbi bitatu gusa.

Twahise tujya iwe yegekaho urugi akuramo imyenda yose, maze atangira kunkorakora ku gitsina, nahise ngira ubwoba bwinshi ntangira kwibaza uko ndi bumuve imbere ntasambanye nawe ariko nihagararaho mfata ukuboko kwe mubwira ko nifuza ko tubanza tukaganira kuko mfite amafaranga ibihumbi 2.

Ku bw’amahirwe na we arabyanga avuga ko adakorera amafaranga nkayo, mpita ngenda kubera ko twari twananiwe kumvikana.

Bitewe n’uko bwari butangiye kwira, nahise ntega moto nerekeza i Gikondo ahitwa muri Sodoma kubera ubusambanyi buhabera ariko mbere yo kuva kuri moto ncana akuma kanjye gafata amajwi nk’uko nsanzwe mbikora.

Nkigera muri aka gace nasanganiwe n’abakobwa batatu babana mu nzu imwe bambwira ko mbahaye ibihumbi 10 Frw bose twaryamana kubera ko bwari bwije. Bitewe n’uko nari nzi ko ndi mu kazi ndabibemerera banyinjiza mu nzu yabo.

Muri uwo mwanya bahise bansaba kubagurira Primus kugira ngo bagire ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, banyumvishije ko iyo nzoga ituma babishaka cyane nahise ngira ubwoba ntangira kwibaza uko ndi bubave mu nzara dore ko bari banafunze icyumba babiri muri bo bamaze no gukuramo imyenda yose.

Nahise nigira inama ako kanya maze mbabwira ko nta gakingirizo nambaye, bahita bambwira ko ngomba kongeraho amafaranga nkabaha andi bikaba ibihumbi 20 niba nifuza ko turyamana nta gakingirizo.

Izi nkumi uko ari eshatu nahise nzibwira ko nta yandi mafaranga mfite zirarakara zimbwira ko ngomba gusohoka ari uko nzishyuye niba ntashaka ko zinteza abantu zibabwira ko nazisambanyije narangiza nkanga kuzishyura.

Aba bakobwa nahise mbabwira ko ibyo bidashoboka nk’uwabatakarije umwanya mbagurira byeri, nabo bambera imfura barankundira mbasigira ibihumbi bine, barankingurira ntega moto nerekeza i Nyamirambo i Matimba ahakunze kugaragara abicururiza amafaranga ari munsi y’ibihumbi bitatu cyangwa se bagasambana n’umuntu kuko yabaguriye inzoga gusa.

Aha nkihagera bitewe n’uko ari mu gace kari hafi y’aho mvuka byumvikana ko benshi mu bahatuye banzi. Nahise mbonana n’umukobwa umwe mu bigurisha ambwira ko kuryamana nawe ntakoresheje agakingirizo ari ibihumbi 10 mu gihe nkambaye ngomba kumwishyura ibihumbi bitatu.

Uyu we yanambwiye ko niba nshaka ko tubikorera mu kayira ntarinze kugera iwe mwishyura 1500 Frw. Umutima wahise udiha muri ako kanya mubwira ko nshaka ko tujya iwe ari ho heza anjyanayo.

Ku bw’amahirwe akana ke k’agakobwa kari mu kigero cy’imyaka itatu bararana tukigera ku buriri kahise gakanguka karira kamubwira ko gashonje.

Ibi byambereye amahirwe kuko byandinze gusambana n’iyi ndaya cyane ko yari yanamaze gufungura agakingirizo iri kunsaba ngo nambure vuba ikanyambike nkore ibyo nkora isubire ku iseta.

Nahise mubwira ko nanjye ndi umubyeyi ndetse ntashobora gukora igikorwa nk’icyo imbere y’umwana cyangwa turi ku buriri bumwe kuko atari umuco ndetse ntanagira ubushake bwo gukora icyo gikorwa. Yarambwiye ati “Ngaho niba udashaka caho ureke kumarira umwuka.”

Ngayo ngubwo ubuzima butangaje bw’indaya z’i Kigali bwari bugiye gutuma nsambana mu buryo ntateguye ariko nkisama ntarasandara.

Related posts

Inkuru yinshamugongo umusore yatwitswe ari mu bizima n’ abaturage arashya arakongoka

Ibyo kurya umukobwa n’ umugore barya bikabafasha gukuza amabere n’ amabuno

Abanyamulenge benshi barimo na Apostle Paul Gitwaza bari mu gahinda gakomeye , bitewe n’ urupfu rutunguranye rwabaye ku muntu w’ ingirakamaro