Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kanama 2022, nibwo mu gihugu cya Sierra Leone habaye imyigaraganbyo ikomeye aho abaturage bigaragambizaga ubuzima babamo buhenze cyane muri iki gihugu.
Iyi myigaragambyo yabereye mu murwa mukuru Freetown yaguyemo abantu babiri bo mu nzego z’ umutekano aho bakubiswe n’ abigaragambya kugeza bashizemo umwuka.
Perezida wa Sierra Leone Julius Maada akaba yahamagariye abaturage kugira ituze. Umuvugizi wa Polisi Brima Kamara yabwiye Ibiro ntaramakuru Afp ko abo bapolisi bakubiswe n’ abigaragambya bikarangira bahasize ubuzima mu burasirazuba bw’ umurwa mukuru.
Visi Perezida w’ igihugu yatangaje ko bahise bashyiraho umukwabo udasanzwe muri iki gihugu. Dore ko magingo aya Perezida ari mu gihugu cy’ Ubwongereza mu ruzinduko rwe bwite abaturage bakaba basaba ko ava ku butegetsi ariho kuva 2018.Bamwe mu baturage bigaragambya bakaba bamaze gutabwa muri yombi.