Twitege iki ku Ikipe y’Igihugu Amavubi iri kubarizwa muri Côte d’Ivoire aho izisobanura na Bénin?

Johan Marvin witezweho ibisubizo mu busatirizi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi iherutse kuzamukaho umwanya umwe ku rutonde ngarukamwaka rwa FIFA, kuri ubu irabarizwa mu gihugu cya Côte d’Ivoire aho izakirirwa n’Ibitarangwe’ bya Bénin mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wo mu Itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 uteganyijwe ku wa 11 Ukwakira 2024.

Uretse myugariro wa FK Zira muri Azerbaijan, Mutsinzi Ange; uwa AEL Limasssol muri Cypres, Imanishimwe Emmanuel; umukinnyi wa FC Kryvbas Kyrvi Rih muri Ukraine, Kapiteni Bizimana Djihad; uwa Al-Nojoom; Rubanguka Steve, Kwizera Jojea, Samuel Gueulette, Nshuti Innocent na Biramahire Abedy Christophe bataragera muri Côte d’Ivoire, abandi bakinnyi bose bagize 25 umutoza Frank Torsten Spittler yahisemo kwifashisha bagezeyo.

Twitege iki ku Ikipe y’Igihugu Amavubi imbere y’Ibitarangwe bya Bénin?

Iyi kipe y’u Rwanda iri kubarizwa i Abidjan mu Murwa Mukuru wa Côte d’Ivoire yitezweho guhagarika Bénin muri iki gihe bafitanye ubukeba bitewe n’uko bamaze gukina imikino myinshi mu gihe gito.

Nibura kuva mu mwaka ushize, u Rwanda na Bénin bamaze guhura inshuro eshatu, ndetse bafitanye indi mikino ibiri mu gushaka itike yo kuzitabira Igikombe cya Afurika cya 2025, mbere y’uko mu Ukwakira kwa 2025 bahura mu gushaka itike yo kuzitabira Igikombe cy’Isi cya 2026.

Muri iyi mikino itatu ishize u Rwanda ntirurabasha gutsinda Bénin kuko banganyije ibiri [Icyakora muri umwe u Rwanda ruza guterwa mpaga 3-0 kubera gukinisha Muhire Kevin wari wujuje amakarita], maze Bénin itsinda umwe ari na wo uheruka guhuza ibi bihugu.

Ni Amavubi kandi atajya ahirwa cyane n’umukino wa mbere. Mu mikino ya vuba aha kugira ngo atsinde Afurika y’Epfo ibitego 2-0, yabanje kunganya na Zimbabwe 0-0; kugira ngo atsinde Madagascar ibitego 2-0, yabanje kunganya na Botswana 0-0; mbere kandi yo gutsinda Lesotho igitego 1-0, yabanje gutsindwa na Bénin igitego 1-0; ari nay o ntsinzi Amavubi aheruka.

Nyuma y’imikino ibiri yanganyijemo na Libye igitego 1-1 ndetse na Nigeria ubusa ku busa, Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ni iya gatatu mu Itsinda D n’amanota abiri, inyuma ya Nigeria ifite amanota ane na Bénin ifite atatu.

U Rwanda rwinjijemo abakinnyi bashya nka Johan Marvin Kury n’abandi, bitezweho kuzamura icyizere cyo kwitabira Igikombe cya Afurika batsinda Bénin maze bakuzuza amanota atanu, u Rwanda rugahita rufata umwanya wa Kabiri ku rutonde kuri ubu ruyobowe na Nigeria n’amanota 4, Bénin ku mwanya wa Kabiri n’amanota atatu ndetse na Libye ifite inota rimwe ku mwanya wa nyuma.

Tariki ya 11 Ukwakira 2024 u Rwanda ruzasura Bénin bakinire muri Côte d’Ivoire, tariki ya 15 Ukwakira ruzakira Bénin muri Stade Nationale Amahoro. Ni mu itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Ubwo baheruka guhurira hanze u Rwanda rwanganyije na Benin igitego 1-1
Niyongira Patience wa Police FC umwe mu bakinnyi bajyanye n’Amavubi bwa mbere
Ishimwe Anicet wagaruwe nyuma y’igihe adahagaze neza
Johan Marvin witezweho ibisubizo mu busatirizi

Related posts

Amb. Gen. Nyamvumba yasuye Amavubi muri Tanzania mbere yo gukina na Sudani

Pyramids yasezereye APR FC yoroherejwe, ibigugu bihurizwa mu itsinda ry’urupfu! Uko amakipe azahura mu Matsinda ya CAF Champions League

Ikipe ya Mangwende yaranyagiye, Rwatubyaye atsindwa n’ikipe yahozemo! Abanyarwanda bakina mu mahanga bahagaze bate?