“Turagukize” Umunyamakuru Sam Karenzi yishongoye kuri Munyakazi Sadate wavuye muri ruhago amwereka ko batazamukumbura

Umunyamakuru wa Radiyo Fine FM, Sam Karenzi yasezeye kuri Munyakazi Sadate wavuye mu bikorwa by’umupira w’amaguru.

Nyuma yuko Munyakazi Sadate avugiye kuri micro za Radiyo 1 ko ikipe ya Kiyovu Sport niramuka itsinze Rayon Sport azava mu bikorwa by’umupira w’amaguru, nyuma y’uko Kiyovu Sport itsinze Rayon Sport Ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wabaye kuri uyu mugoroba wo kuwa gatanu.

Samu Karenzi yagiye kuri Twitter maze asezera kuri Munyakazi Sadate anamwibutsa ko Rayon Sport imukize.

Samu Karenzi kuri Twitter yanditse ati”Baravuga ngo (à quelque chose malheur est bon) RAYON SPORTS nubwo itsinzwe ariko ikize kimwe mu bibazo by’ingutu yari ifite! Ifoto yanyuma Sadate Munyakazi ari muri stade! Warakoze ku musanzu wawe.”

Ifoto ya nyuma ya Munyakazi Sadate ari muri sitade

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]