Umubyinnyi Tity Brown wari umaze imyaka isaga ibiri muri gereza ya mageragere nyuma yo kugirwa umwere n’urukiko yahise ataha yakirwa nabatari bake bari bamutegerereje hanze ya gereza.
Ishimwe Thierry agisohoka I Mageragere, yafashe urugendo rutari ruto abanza kuva hafi ya gereza, amaze kuharenga abona guhagarara afata akayaga.
Hari benshi bari baje kumwakira ndetse biganjemo abo mu muryango we, abo babyinana ndetse n’abanyamakuru, kuburyo yabanje no kugirana na bo ikiganiro gito.
Titi Brown yashimiye buri umwe wese wamubaye hafi. Yagize ati “maze imyaka ibiri hano,ndashimira Imana inkuye hano, nafashwe ari njye ureberera umuryango ariko amakuru nakurikiranaga namenye ko nta kibazo bagize, nta wavuye mu ishuri, byose ni ukubera abantu ndabashimira.”
Mu marangamutima menshi, Titi yavuze ko ikintu gitangaje ari uko itariki yafungiweho ari nayo tariki afunguriweho, avuga ko ari itariki ifite byinshi isobanuye kuri we. Icyakora ku rundi ruhande, yavuze ko agikeneye abantu.
Ati “Ntababeshye, sinabahisha ko mfite ihungabana kuko imyaka ibiri ni myinshi, ndabakeneye mumbe hafi munganirize, nkeneye abantu mu buryo bwose.”
Tity Brown utaciye ku ruhande, yageze aho anavuga ko akeneye abantu mu buryo bw’amikoro, kuko imyaka ibiri ishize yabayeho nta kintu akora cyinjiza, bityo akeneye ikintu cyakongera gutuma abaho neza akanita ku muryango cyane ko ari we wawurebereraga.
Yashimiye Urwego rw’Ubutabera bw’u Rwanda rwamurenganuye ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora rwamwitayeho iyi myaka ibiri ishize.
Titi Brown yamenyekanye cyane mu kubyina indirimbo zigezweho muri iki gihe, yari akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure. Yagizwe umwere kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023
Tity Brown kandi zimwe mu ndirimbo yabyinnyemo za menyekanye cyane ni ubushuhe, amashu, faster n’izindi zitandukanye.
Bimwe mubyamamare byaje kwakira Tity Brown harimo Ndimbati, Junior Giti, Chriss Eazy ndetse nabamwe mubo yatoje kubyina.