Sunrise yahuriye n’ikuzimu i Huye

 

Sunrise FC yisanze ku mwanya wa nyuma yo gutsindwa n’Amagaju FC igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere mu Rwanda wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye kuri uyu wa Gatandatu taliki 4 Gisurasi 2024.

Ni umukino ikipe ya Sunrise FC yaje gukina ibizi neza ko niwutsindwa, izaba ari intambwe isubira inyuma mu kiciro cya kabiri kuko yari ifite amanota 29 ku mwanya wa 14 mu rugamba iyi kipe yo mu Mutara ihuriyemo n’amakipe yo mu Burasirazuba nka Bugesera na Etoile de l’Est. Ku rundi ruhande, Amagaju y’Umutoza Niyongabo Amars nta byinshi yahanganiraga kuko yari ku mwanya wa 8 n’amanota 35.

Mu gutangira umukino, Sunrise nta bimenyetso yatangaga byo gutsinda umukino kuko yarushwaga cyane hagati mu kibuga hamwe n’abakinnyi barimo Rukundo Abdul-Rahman na Nkurunziza Seth.

Ku munota wa 15 gusa, Iradukunda Daniel w’Amagaju FC yazamutse akusanya ba myugarir, yinjira mu rubuga maze umunyezamu wa Sunrise FC, Imfashingabo Didier amutereka hasi umusifuzi atanga penaliti.

Ni penaliti yahise iterwa na Rukundo Abdul-Rahman usanzwe anakinira Ikipe y’Igihugu y’u Burundi [Intamba mu Rugamba], maze ayitereka iburyo, Umuvandimwe Imfashingabo Didier yigira ibumoso, Amagaju yandika igitego cya mbere.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka, Niyibizi Vedaste batazira “Misiri” yinjira mu kibuga asimbuye Shema Frank umukino wari wabereye ukuzimu, asohoka mu kibuga. Yafes Mubiru na we asimbura Murenzi Patrick.

Ku munota wa 53 (10) Amagaju FC yamanukanye umupira ku ruhange rw’iburyo rwakinagaho Irumva Justin, awuhindura imbere y’izamu nubwo ntacyawuvuyemo.

Umutoza Mugabo Evariste utoza Sunrise yakomeje gusha ibisubizo ndetse akora impinduka, asohora mu kibuga Mukoghotya Robert na Babuwa Samson bamushakiraga ibitego bakabibura, maze yinjizamo Duhimbaze Elissa na Mico Kevin Ndoli, mbere gato yo kwinjizamo Habamahoro Vincent wari wagarutse ku kibuga yahozeho hamwe na Mukura Victory Sports et Loisirs.

Kugera ku munota wa 80 Sunrise FC wabonaga nta bushake bwo kugombora, hejuru y’amakuba yari ayitegereje.

 

Uku gutsindwa kwa Sunrise kwatumye ijya ku mwanya wa nyuma mu murongo utukura, kuko yagumanye amanota 29 inganya na Bugesera yanganyije na Muhazi United 0-0. Mu buryo busa n’ubutangaje Etoile de l’Est yahise izinyuraho nyuma yo gutsinda Police ibitego 2-1. Iyi kipe y’i Ngoma yahise yuzuza amanota 31 ku mwanya wa 14, aho kugeza ubu itaba ikimanutse.

Bugesera FC ifite umukino wo kwisobanura na Etoile de l’Est ku mukino w’umunsi wa nyuma wa Shampiyona.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda