Sobanukirwa ku ndwara yo kubura umwuka mu gihe usinziriye.

Benshi mu bantu bakunze kubura umwuka mu gihe usinziriye sleep apnea ni ikibazo kibaho guhumeka bigahagarara( gusa biba akanya gato) mu gihe usinziriye. Iyo bibaye ugenda ukanguka wongera usinzira kugira ngo ubasha kubona umwuka.Abantu bafite iki kibazo , iyo bitavuwe, bigenda bikura, nuko uko usinziriye ukabura umwuka , bishobora kubaho inshuro nyinshi mu ijoro, mu gihe usinziriye. Bityo ubwonko kimwe n’ ibindi bice by’ umubri bikabura umwuka mwiza wa Oxygen.

Kubura umwuka mu gihe usinziriye nitwara n’ iki?

Uku kubura umwuka biri mu bwoko 2;

Obstructive sleep apnea: ubu nibwo bwoko bukunze kugaragara cyane mu bantu benshi, uku kubura umwuka biba byatewe no kwifunga kw’imiyoboro inyuramo umwuka, mu gihe usinziriye.

Central sleep apnea: bitandukanye n’uburyo bwa mbere tumaze kubona, aha ho si inzira zinyuramo umwuka ziba zifunze, ahubwo ni ubwonko. Ubwonko twavuga ko bwibagirwa gutegeka imikaya ishinzwe guhumeka, ahanini bitewe n’imikorere mibi y’ibice bicunga guhumeka by’ubwonko.

Ni bande bafite ibyago byo kwibasirwa n’iki kibazo?

Kubura umwuka mu gihe usinziriye bishobora kwibasira buri wese, hatitawe ku myaka cg ikindi. Gusa hari abantu baba bafite ibyago byo kwibasirwa kurusha abandi:

•Bikunze kuba cyane ku gitsina gabo

•Kuba ubyibushye cyane

•Mu muryango wanyu hari abandi bigira iki kibazo

•Kuba ufite ibibazo byo mu gifu, cyane cyane kugaruka kw’ibyageze mu gifu.

•Gufungana mu mazuru, allergies ndetse na sinizite

•Kuba urengeje imyaka 40

•Iyo ufite ijosi rirerire, ururimi rurerure cg se amajigo mato.

Ni izihe ngaruka zo kubura umwuka mu gihe usinziriye?

Iyo iki kibazo, kidakurikiranywe ngo kivurwe hakiri kare, bishobora guteza ibibazo bitandukanye bikomeye ku buzima, harimo:

•Indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso

•Stroke

•Diyabete

•Umutwe udakira

•Kwigunga bikabije

•Umutima ushobora guhagarara gutera, cg ugatera nabi cg se ukaba wakwibasirwa n’izindi ndwara ziwangiza.

•Indwara yo gucanganyikirwa no kutagira icyo witaho.

Usibye ibi kandi, mu gihe ubura umwuka mu gihe usinziriye, bishobora kugira ingaruka ku mikorere yawe ya buri munsi, yaba ku kazi cyangwa se ku ishuri.

Ivomo: Umutihealth.com

Related posts

Umusore wigaga muri Kaminuza ya UTAB waburaga iminsi mike ngo amurike igitabo yishwe urupfu rubi

Byinshi ku kirungo cya Maggi kivugwaho gutera kanseri

Aisha ufite igikomere cy’ urukundo yavuze ko atazasubira gusura abasore muri ghetto kuko ngo yakuyemo imbwa yiruka