“Singiye muri Real Madrid gukora nk’ibya Cristiano, Birahambaye” _ Kylian Mbappé yacyeje intwari ye mbere yo kwishakamo uzaririmbwa mu Budage

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé Lottin wakuze afatira icyitegererezo Kuri rutahizamu kimenyabose w’Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro yamurase ibigwi mbere y’uko Amakipe yabo y’Ibihugu yesuranira muri ¼ cy’irangiza muri EURO ya 2024.

Ibi yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa taliki 4 Nyakanga 2024, ubwo yari mu kiganiro n’Itangazamakuru kibanziriza Umukino u Bufaransa abereye Kapiteni buhura na Portugal ya Cristiano Ronaldo.

Muri iki kiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye n’imyiteguro y’uyu mukino, uyu musore uherutse gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid, yanakomoje kuri Cristiano bazahura muri ¼, avuga ko ari umukinnyi utazigera ubona ukora nk’ibyo uyu mugabo w’imyaka 39 yakoze muri Ruhago.

“Ni icyubahuro, buri wese azi urukundo nkunda uriya mukinnyi. Iki gihe rero nagize amahirwe yo kumumenya, kuvugana na we inshuro nyinshi. Turagura cyane. Ahora agerageza kungira inama yo gukurikira intego zange. Azahora ari umunyabigwi muri uyu mukino, icyakora tugomba [Abafaransa] gutsinda kugira ngo twerekeze muri ¼.” Kylian Mbappé mu magambo ye bwite.

Kylian Mbappé yakomeje avuga ko ibigwi bya Cristiano Ronaldo byivugira ubwabyo, ndetse ko atajyanwe muri Real Madrid no yandike amateka nk’aya Cristiano, ahubwo ko we azakora akazi ke neza nta we yigerereranyije na we.

Ati “Nge ndashaka gukurikira urugendo rwange gusa. Mfite amahirwe yo kujya mu ikipe y’inzozi zange, Real Madrid. Singiyeyo ngo nandike amateka n’ibigwi nk’ibya Cristiano Ronaldo. Ibyo yakoze birihariye. Nange ndifuza gukora igishiboka cyose muri Real Madrid, gusa ibyo yakoze byo birahambaye cyane.”

Kylian Mbappé mu bihe bitandukanye yagiye agaragaza ko yihebeye Cristiano Ronaldo binyuze mu magambo no bikorwa nko kurimbisha icyumba cye amafoto ya Cristiano wabaye Real Madrid hagati ya 2009 na 2028, n’ibindi byinshi.

U Bufaransa buresurana n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal kuri uyu wa Gatanu taliki 05 Nyakanga 2024 kuva saa Tatu zuzuye za nijoro, mu guhatanira itike ya ½ cy’irangiza mu mikino ihuza Amakipe y’Ibihugu byo ku Mugabane w’u Barayi, EURO ya 2024.

Kylian Mbappé yakuze afata icyitegererezo kuri Cristiano Ronaldo!

Related posts

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]

Rayon Sports yahamije ko yasinyishije myugariro wahoraga ahanganye n’uwo mukeba iherutse gusinyisha