Sibomana Patrick mushya yakiriwe muri Al Itthihad

Sibomana ahabwa ikaze muri Libye!

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, Sibomana Patrick bakunze kwita “Papy” waherukaga gutandukana n’Ikigugu cyo muri Kenya, Gor Mahia FC, yatangajwe nk’umukinnyi mushya w’Ikipe ya Al Ittihad Misurata Sports Club ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri muri Libye.

Kuri uyu wa Mbere taliki 02 Nzeri 2024, ni bwo Al Ittihad Misurata SC “Elettihadi Almistraty” ibinyujije ku mbuga nkoranyamabaga zayo, yatangaje ko yakiriye Sibomana Patrick w’imyaka 27 y’amavuko imuha ikaze.

Ni Sibomana wifuzwaga bikomeye n’amakipe ya Asante Kotoko na Bechem United yombi akina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ghana ngo abe yamusinyisha, ariko birangiye bidakunze.

Ikipe ya Al Ittihad Misurata ibarizwa mu Burengerazuba bwa Libye, yabonye Sibomana nk’uwabazanira ibisubizo byinshi mu busatirizi bijyanye n’aho yanyuze by’umwihariko no kuba asanzwe ari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, aho mu mikino 17 yayikiniye yanyeganyeje inshundura ubugira kabiri.

Sibomana ni umwe mu bakinnyi banyuze mu makipe menshi akomeye yaba ayo mu Rwanda, Belarus, Tanzania, Mozambique, Kenya n’ahandi. Yatangiye urugendo rwe muri ruhago mu ahereye mu Isonga mbere yo kwerekeza muri APR FC, aza kuhava ajya muri Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus.

Yaje kugaruka mu Rwanda akinira amakipe arimo Mukura Victory Sports et Loisirs na Police FC. Yakiniye kandi Young [Yanga] Africans, Ikigugu cyo muri Tanzania, aza no kujya muri Gor Mahia avuyemo muri iyi Nyakanga 2024, nyuma yo kurangizanya na yo kuko ibihe bye bya nyuma muri iyi kipe bitabaye byiza cyane.

Umukinnyi w’Amavubi, Sibomana Patrick yerekeje muri Al Ittihadi!
Sibomana ahabwa ikaze muri Libye!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda