Sibomana Patrick ararwanirwa n’ibigugu bibiri byo muri Ghana

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Sibomana Patrick arifuzwa bikomeye n’amakipe ya Asante Kotoko na Bechem United yombi akina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ghana ngo abe yamusinyisha.

Rutahizamu usatira izamu anyuze mu mpande, Sibomana Patrick kuri ubu arigenga nyuma yo gutandukana n’ikigugu cyo muri Kenya, Gor Mahia.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 y’amavuko, ikipe ya Asante Kotoko yanyuzemo abarimo Richmond Nii Lamptey kuri ubu ukinira Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, imaze igihe kirenga icyumweru imuganiriza kugira ngo harebwe niba yayikinira.

Iyi kipe ya Asante Kotoko iherereye i Kumasi muri Ghana yashyize imbaraga mu gusinyisha Sibomana Patrick nyuma yo gutandukana na rutahizamu wayo, Umunya-Guinée Conakry, Morrifing Donzo wahisemo kwerekeza muri Hafia Club.

Hagati aho, si Asante Kotoko yonyine yifuza Sibomana kuko n’ikipe ya Bechem United imushaka binyuze muri David Nortey usanzwe ukora akazi ko gushakira amakipe abakinnyi. Uyu avuga ko biramutse bigenze neza muri iki cyumweru turimo, Sibomana yazerekeza muri Ghana kuganira ibya nyuma anashyira umukono ku masezerano.

Iyi kipe ibona Sibomana nk’uwabazanira ibisubizo byinshi mu busatirizi bijyanye n’aho yanyuze by’umwihariko no kuba asanzwe ari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, aho mu mikino 17 yayikiniye yanyeganyeje inshundura ubugira kabiri.

Sibomana ni umwe mu bakinnyi banyuze mu makipe menshi akomeye yaba ayo mu Rwanda, Belarus, Tanzania, Mozambique, Kenya n’ahandi. Yatangiye urugendo rwe muri ruhago mu ahereye mu Isonga mbere yo kwerekeza muri APR FC, aza kuhava ajya muri Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus.

Yaje kugaruka mu Rwanda akinira amakipe arimo Mukura Victory Sports et Loisirs na Police FC. Yakiniye kandi Young [Yanga] Africans, Ikigugu cyo muri Tanzania, aza no kujya muri Gor Mahia avuyemo muri iyi Nyakanga 2024, nyuma yo kurangizanya na yo kuko ibihe bye bya nyuma muri iyi kipe bitabaye byiza cyane.

Umukinnyi w’Amavubi, Sibomana Patrick arifuzwa muri Ghana!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda