Si byiza na gato gukora ibi bikurikira mbere y’imibonano mpuzabitsina.

Kubijyanye n’ubuzima bwa buri munsi, dukurikije kandi ubushakashatsi, buvugako imibonano mpuzabitsina ishimisha abayikora yaba igitsina gabo cyangwa igitsina gore kuko usanga buri wese abyungukiramo.

Gusa hari ababyibeshyaho bakagira ibintu bimwe na bimwe bakora nyuma cyangwa mbere y’imibonano mpuzabitsina ubundi bitera ikibazo cy’ubuzima ndetse n’ibibazo bitandukanye mu mara.

Icyambere utagomba gukora mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina ni ukongosha ku myanya y’ibanga ako kanya ugiye gukora imibonano.

Abantu benshi bajya babikora kuko wenda baba bakekako uwo bagiye kuyikorana yabaseka, ariko buriya aho kugira ngo wogoshe uwo munsi, biba byiza iyo ubikoze mbere ho umunsi umwe cyangwa ibiri.

Ikindi ugomba kwirinda ni ukurya ugahaga cyane, ushobora kuba wasohokanye n’umukobwa cyangwa umuhungu bikaba ngombwa ko muhitira muri resitora kurya, uramenye uzirinde kurya bikabije kuko bituma wumva utisanzuye igihe ukora imibonano.

Ikindi gikomeye utagomba gukora mbere y’imibonano ni ukurya ibiryo birimo ibirungo byinshi, kuko usanga biba birimo amavuta ndetse n’ibinyabutabire bitamerera neza umubiri biba byiza iyo ubyirinze ahubwo ukarya ibyo ubona bitarimo ibirungo byinshi kuko aribyo byiza.

Related posts

Gisagara: Abaturage barishimira umuyoboro w’amazi meza bubakiwe

Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.