Shema Fabrice yavuye muri AS Kigali yo ntiyamuvamo byatumye ayiha impano yavugishije abantu

Shema Fabrice wahoze ayobora ikipa ya AS Kigali yiyihaye amafaranga agera kuri miliyoni 5 zo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani.

Shema Fabrice numwe mubayobozi bayoboye amakipe bagatanga ibyo basabwaga byose kuko twabonye AS Kigali ihatana kandi inakomeye,kuko igihe yayoboraga ikipe ya AS Kigali yasohokeye igihugu inshuro 4 yikurikiranya muri CAF Confederation Cup.

AS Kigali yatangiye shampiyona bitameze neza kubera ibibazo by’amikoro macye,kugeza aho APR FC na Police FC zayitirije abakinnyi nubwo bitayibujije gusoza mu makipe yanyuma mu gice kibanza cya shampiyona.

Uyu muherwa Shema Fabrice impamvu yamukuye muri iyi kipe ni ukutumvikana hagati ye n’abayobozi bayoboraga umujyi wa Kigali,bamfaga amafaranga bahaga ikipe kuko ngo ayo bayihaga bari barayagabanyijemo kabiri bituma Shema ihitamo kwegura abasigira ikipe yabo.

Ese Shema yaba ashaka kugaruka muri AS Kigali? birashoboka cyane kuko abayobozi batumvikanaga bavuyeho hinjiramo abandi iyo ni imwe mu mpamvu zishobora gutuma ayigarukamo.

Abakurikirana umipira w’amaguru mu Rwanda bifuza kubona AS Kigali ikomeye kandi itwara ibikombe, ntago bifuza ikipe isebya umujyi iba mu makipe arwana no kutamanuko.

Hari abagiye batanga igitekerezo cyuko bayisenyera muri Kiyovu Sports kuko ifite abafana,kandi ikaba inafashwa n’umujyi wa Kigali,kuko byigeze no gutecyerezwaho birangira batabishyize mu bikorwa.

Byaba ari amata abyaye amavuta zifatanyije zigakora ikipe imwe kuko yaba Kiyovu na AS Kigali zose zibayeho kubwaburembe,rero bakoze ikipe imwe yajya ibona amafaranga menshi yayifasha kwitwara neza aho kubaho zitariho.

Related posts

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]

Rayon Sports yahamije ko yasinyishije myugariro wahoraga ahanganye n’uwo mukeba iherutse gusinyisha