Sadio Mane yabuze aho ahungira kubera ibyo yakoreye umukinnyi mugenzi we nyuma yo kwandagazwa na Manchester City

 

Ikipe ya Bayern Munich yahagaritse Sadio Mane nyuma yo gukubita igipfunsi mu maso Leroy Sane Ku wa kabiri, bakimara gutsindwa na Man City ibitego 3-0 muri UEFA Champions League, Mane yakubise mugenzi we Sane igipfunsi umunwa we uva amaraso nyuma y’uko ikipe yabo itsinzwe na Manchester City ibitego 3-0 mu mukino ubanza wa kimwe cya kane cy’irangiza muri Champions League wabereye kuri Etihad.

Uyu kizigenza wo muri Senegal,yagaragaye agaruka mu myitozo ya Bayern mu gitondo cyo kuwa Kane hamwe na Sane, Bayern ntiyigeze yirukana uyu mukinnyi nkuko byari byitezwe ahubwo yamukuye mu ikipe izakoresha ku mukino ukomeye wa Bundesliga bazakina na Hoffenheim kuri Allianz Arena ku wa gatandatu.

Iyi kipe yavuze kandi ko Mane uhembwa miliyoni 17 z’amapound ku mwaka – azacibwa amande ataramenyekana.Bayern yagize ati: ’Sadio Mané w’imyaka 31, ntabwo azaba ari mu ikipe ya FC Bayern mu mukino wo mu rugo na 1899 Hoffenheim ku wa gatandatu.

Impamvu ni imyitwarire idahwitse ya Mané nyuma y’umukino wa Champions League wa FC Bayern na Manchester City. Byongeye kandi, Mané azacibwa amande.’

Sane na Mane bagaragaye bashwana ubwo basohokaga mu kibuga kuri Stade Etihad maze bageze mu rwambariro bakozanyaho, Amakuru avuga ko Sadio Mane atishimiye amagambo Sane yamubwiye bari mu kibuga ndetse ngo bageze mu rwambariro barashwanye birangira amukubise icyo gipfunsi.

Uyu Mane ngo yari yiteguye gukomeza kurwana n’uyu mugenzi we iyo bagenzi be batabajya hagati ndetse ngo byabaye ngombwa ko basohora Sane kugira ngo umwuka mwiza uboneke, Bayern iri kwitegura umukino wo kwishyura na Man City uzaba mu cyumweru gitaha kuwa Gatatu.

Related posts

APR FC irimo abakinnyi bashya yerekeje muri Tanzania ku ntego zo kwerekana ibyo imaze iminsi itetse

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]