Rwanda: Yasubije moto mukuru we nyuma yo kumukorera ibyo benshi batari biteze

 

Umusore wagaragaye mu Mujyi wa Nyamata , amaze kwiba moto mukuru we ubwo yari amaze kumuterereza inzuki yahise ayimusubiza.

Ni umusore utuye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera yasubije mukuru we moto yari yamwibye nyuma yo gutererezwa inzuki.Ahagana saa munani z’amanywa zo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe 2024.

Uyu musore yagaragaye mu Mujyi wa Nyamata ari gusunika moto yari yuzuyeho inzuki, ayishyiriye umupfumu Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo.

Amakuru avuga ko uyu musore yibye mukuru we moto nyuma y’uko yanze kumwishyura amafaranga ibihumbi 500 Frw yari yamugurije maze mukuru we ahita yitabaza Salongo kugira ngo umuvandimwe we amugarurire moto.

Uwitwa Umuhire Vicent, umwe mu baturanyi yagize ati “ Ibi turabimenyereye cyane buriya ni Salongo wamuterereje inzuki kuko abantu benshi bibye ntajya abura ibintu abaterereza.”

Uyu musore watererejwe inzuki yavuze ko yari yatwaye iyo moto kugira ngo mukuru we amwishyure amafaranga amurimo.

Yagize ati “Mukuru wanjye yantije moto ye ngo ndye umunyenga mpita ngenda arambura kuko nashakaga ko abanza akanyishyura amafaranga yanjye, rero ejo nibwo nabonye inzuki zije iwanjye nyinshi zijya kuri moto ku buryo ntari kubona n’uko nyitwara ibintu bikajya bimbwira ngo nyizane aha kwa Salongo.”

Umupfumu Salongo yavuze ko yakoze ibyo yasabwe n’uwamwitabaje amubwira ko yibwe moto, avuga ko yabikoze yanga ako karengane.Salongo amaze gushyikirizwa iyo moto yahise ayikuraho izo nzuki maze ategeka uwari wayibye guhita ajya kuyisubiza mukuru we.

 

 

 

 

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro