Rwamagana:Uwari mu cyumba cy’amasengesho yitabye Imana bamwe mu basenganaga nawe bakizwa n’amaguru.

Ku gicamunsi cyo kuri wa kane tariki 24 Kanama 2023, mu rugo rw’umuturage wo mu murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umugore w’imyaka 22 y’amavuko ubwo yari yagiye mu cyumba cy’amasengesho.

Amakuru twamenye akaba avuga ko icyo cyumba cy’amasengesho gisanzwe gikorera mu rugo rw’umuturage wo mu Kagari ka Akinyambo, Umurenge wa Muyumbu, Kikaba gihuriramo abantu baturutse mu madini menshi ku buryo utavuga ko cyegamiye ku idini runaka.

Abasanzwe basengeramo twaganiriye nabo badutangarije ko bahura buri wa Kane gusa  kuri iyi nshuro ngo barimo baririmba babona umwe mu bagore yicaye nk’ugize ikibazo cy’isereri bisanzwe ariko hashize umwanya muto yitaba Imana. Ibi bikimara kuba bamwe mubasengaga bagize ubwoba niko kwiruka gusa abandi bamwe barasigara ndetse bahamagara ubuyobozi.

Mu kiganiro n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu Bwana Bahati Bonny, yadutangarije ko nyakwigendera yari umugore w’imyaka 22 ukomoka mu Karere ka Kamonyi, wabaga muri ako gace ku mpamvu zo gushaka ubuzima.

Mu magambo ye yagize ati “Yari umuturage ukomoka mu karere ka  Kamonyi wari wagiyeyo gupagasa, yari ahamaze iminsi akora imirimo yo gushakisha imibereho. Ubwo barimo baririmba ndetse banabyina bimwe bya kirokore babonye yicaye hasi bagira ngo ni isereri agize gusa  hashize akanya gato ashiramo umwuka nyuma  barabitumenyesha nk’ubuyobozi.”

Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko nyakwigendera asanzwe afite ababyeyi ndetse n’abavandimwe n’umwana w’imyaka itatu mu Karere ka Kamonyi bakaba bamaze kumenyeshwa iyo nkuru y’akababaro ko umuntu wabo yitabye Imana.

Mu gihe twakoraga iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera wari wajyanwe ku Bitaro bya Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe abone gushyingurwa.

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame