Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye ko hakurikiranwa ndetse hakanahanwa abagaburiye abitabiriye inama ya youth connect.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2023 nibwo hizihizwaga imyaka 10 Youth Connect imaze ibayeho aho urubyiruko rwahuriye mu nyubako ya ‘INtare Conference Arena’ rwishimira ibyo rwagezeho.

Nyuma y’ibyo birori hakurikiyeho gufata amafunguro no gusangira kubabyitabiriye ariko nyuma baza kugubwa nabi bitewe n’uko ayo mafunguro bafashe atari ateguwe neza nkuko twabitangarijwe na bamwe mu bitabiriye ibyo borori.

Umwe mu bo twaganiriye nawe utifuje gutangaza amazina ye kubw’umutekano we witabiriye ibyo birori yadutangarije ko bagaburiwe amafunguro agizwe n’umuceri n’ibishyimbo n’ifiriti.

Mu magambo ye yagize ati “ ibiryo twariye wumvaga birimo impumuro itari nziza habe na gato, harwaye abana benshi nanjye mu nda handiye.”

Kuri uyu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kanama 2023, mu karere ka Burera ubwo hasozwaga Itorero Indangamirwa icyiciro cya 13 perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame  yabanje kubaza abaryitabiriye niba barafashwe neza, anakomoza ku bitabiriye Youth Connect baguwe nabi n’amafunguro.

Mu magambo ye yagize ati “Ejo bundi numvise ko duhura mu nama ya Youth Connect , bagaburiye abari bahari, umubare munini w’abari bahari wararwaye. Ibyo bibaho bite, Minisitiri w’Urubyiruko, bibaho bite mu Rwanda rwacu rushaka gukora ibintu binoze.Abantu bagaburirwa ibintu bibarwaza gute?”

Minisitiri w’urubyiruko, Dr. Abdallah Utumatwishima mu gusubiza umukuru w’igihugu yatangaje ko amakuru y’urwo rubyiruko rwarwaye yayamenye ati “Twamenye yuko urubyiruko rwinshi rwarwaye, twabikurikiranye, ni amakosa,ntibyari bikwiye kuva bitegurwa , hakabaye hari ibikurikizwa, hakarebwa yuko nta bifite ikibazo.”

Umukuru w’igihugu kandi yavuze ko ibyakozwe bitari bikwiye avuga ko abantu bagakwiye kugira umuco wo gukora ikintu kigakorwa neza ndetse anasaba ko abakoze amakosa bakurikiranwa bakabihanirwa.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.