Rwamagana; Umusaza ararira ayo kwarika bamutwaye umugore we niyo abajije akubitwa izakabwana

 

Uyu musaza utuye mu mudugudu wa Mugogo akagari ka Nyarukombe mu murenge wa Muyumbu wo mu karere ka Rwamagana avuga ko afite ikibazo kiremereye aho yatwawe umugore n’undi mugabo ndetse ntibirangirireho yagira nicyo abibazaho agakubitwa cyane.

Uyu musaza avuga ko yasigiwe abana bose ariwe ubarera ngo n’imitungo y’uwo mugore we asigaye ayitunda akayijyana kuri uwo mugabo wundi.

Inkuru mu mashusho

Abana bakuru b’uyu musaza bavuga ko uwo mugabo watwaye nyina ngo rwose yabasenyeye urugo cyane adasize no guhohotera se ubabyara bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cya nyina wabataye Aho ngo atakinikozwa mu rugo rwabo kenshi ngo ahazanwa no gutwara imitungo cyane cyane iyo babonye amafaranga akaza aje kuyabasaba. Aba Bana bavuga ko babazwa no kumva amagambo aturuka muri nyina ubabyara avuga ko ashaka kwica se akamurangiza ngo mpaka amukuye mu mitungo akaza kuyibanamo n’uwo mugabo.

Gusa ngo ku rundi ruhande bivugwa ko Hari amafoto yigeze gufatwa y’uyu mugore aryamanye n’uwo mugabo wundi bivugwa ko wamutwaye bambaye ubusa buri buri abaturanyi benshi bagaye icyo gikorwa bavuga ko yabasebeje cyane.

Uyu mukecuru unengwa ibi nawe yemera ko ayo mafoto yafashwe Ari aye koko gusa gahakana ko atataye umuryango we ku bushake ahubwo ngo Ari uko yawubujijqemo uburenganzira bwe mu rugo bityo akazaka gatanya.

Abaturage batuye aka gace bavuga ko ubuyobozi bwagakwiye gushaka umuti urambye w’iki kibazo cyane ko nta muntu utabizi ko gihari Kandi kibangamye

Bahati Bonny, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyumbu avuga ko iki kibazo bakizi Kandi bagerageje kubunga bikanga avuga Kandi ko bagiye gukomeza kubigisha no kubunga byakwanga bakagirwa Inama zo kugana amategeko.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.