Rutonesha Hesbon aratakambira Gorilla FC ayisaba gushyiramo inyoroshyo mu mayira amugira umukinnyi wa Police FC

Rutonesha Hesbon wari Intizanyo ya Gorilla FC mu Ikipe y’Igipolisi cy’Igihugu, aratakambira Gorilla FC ayisaba kugabanya amafaranga y’umurengera iri guca Police FC kugira ngo ayibere umukinnyi mu buryo bwemewe.

Ni ibikubiye mu kiganiro Hesbon usanzwe ari n’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 23 yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Kabiri taliki 19 Kamena 2024.

Nyuma yo kwitwara neza cyane mu gihe gito yamaze mu Ikipe ya Gorilla by’umwihariko mu mukino w’umunsi wa 16 wahuje aya makipe yombi taliki ya 20 Mutarama 2023 akitwara neza Gorilla ituruka inyuma ikayitsinda ibitego 3-2, Police FC yaramubengutse imufataho intizanyo mu gihe cy’umwaka umwe n’igice.

N’ubwo atakomeje kwitwara neza nk’umwaka wari wabanje atsinda ibitego bitanu [5], Rutonesha Hesbon yasoje umwaka w’imikino ari ku rwego rwiza bituma Police FC yifuza kumugura burundu, gusa iza kugorwa miliyoni 40 yacibwaga na Gorilla Hesbon yari afitiye amasezereno y’umwaka umwe.

Uyu munsi muri iki kiganiro yahishuye ko yifuza gukinira Police FC kuko nk’ikipe izakina amarushanwa nyafurika muri uyu mwaka yamufasha kugera ku ntego ze bijyanye n’uko ari umukinnyi ukiri muto, aboneraho gusaba Gorilla kumworohereza dosiye nyuma yo gusobanura uko ikibazo giteye.

Ati “Ni ikibazo cy’amasezerano nari mfitanye na Gorilla kuko nari ntijwe umwaka umwe muri Police. Ejobundi baranyandikiye bambwira ko biri kugorana kubera igiciro cy’amafaranga. Navuganye n’umwe mu batoza bambwira ko ari miliyoni 40 Gorilla isaba.”

Yakomeje agira ati “Bamfashije nkagenda ngewe ku rwego nari ngezeho ngakina ku marushanwa ya [CAF] Confederations [Cup],.. babashije kundekura byamfasha nk’umukinnyi ufite intego ushaka kugera kure.”

Yasoje avuga ko mu gihe bitakunda ko yasinya muri Police yari asanzwe atijwemo, yarindira agakina umwaka umwe asigaje gusa agasaba ko bakanamwongerera amafaranga bijyanye n’urwego yari agezeho.

Rutonesha Hesbon wizihiza isabukuru y’amavuko buri taliki 24 Gashyantare, ku myaka 22 y’amavuko ni umwe mu beza bakina hagati mu kibuga agakundirwa by’umwihariko inteshyo ye idasanzwe kuko afite uburebure bwa metero 1.95.

Gorilla FC mu bihe bya none iri kumurika abakinnyi benshi bikiri bato barimo Iradukunda Siméon na we waguzwe na Police FC, Nsengiyumva Samuel n’abandi bari kwifuzwa n’amakipe akomeye hano mu Rwanda.

Hesbon usaba koroherezwa na Gorilla gusinyira Police FC!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda