Rutahizamu wanyuze muri Rayon Sports yateye umugongo amakipe menshi asinyira ikipe yo muri Tanzania. Soma byinshi kuri iyinkuru!

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, Mantore Jean Pipi yasinyiye ikipe ya Mtibwa Sugar FC yo mu gihugu cya Tanzania.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Nzeri 2022, nibwo uyu rutahizamu yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri yo gukinira Mtibwa Sugar FC.

Mantore Jean Pipi yakoze igeragezwa muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize aza kuritsindwa ahitamo kwerekeza muri Mukura Victory Sports.

Mu mpeshyi y’uyu mwaka ikipe ya Mukura Victory Sports yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu mukinnyi akaba yahise agira amahirwe yo gusinyira imwe mu makipe akina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tanzania.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda