Kenya: Urukiko rwashimangiye itorwa rya William Ruto.

Nyuma y’ uko hari habaye amatora mu gihugu cya Kenya , bikagaragara ko William Ruto ariwe watsinze kuba Umukuru w’iki Gihugu , mugenzi we Raila Odinga bari bahanganye , agahita ajyana ikirego mu rukiko avuga ko yibwe amajwi , imyanzuro y’ urukiko kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Nzeri 2022, yemeje ko ibyavuze mu matora ari ukuri ko ntakigomba guhinduka.

Ibi byagarutsweho na Martha Koome , Perezidante w’ urukiko rw’ ikirenga , rwa Kenya wemeje ko ibyavuye mu matora ntagihinduka , kuko uwatsinze amatora n’ubundi ariwe wari watangajwe.

Iyi myanzuro yari itegerejwe n’abantu benshi, k’uburyo abaturage basabwe kuguma mu ngo zabo bagakurikiranira hafi iby’iyi myanzuro ku matereviziyo yabo .

Tariki ya 15 Kanama 2022 nibwo Komisiyo y’amatora muri Kenya iyobowe na Perezida wayo Wafula Chebukati, yatangaje ko  William Ruto ariwe watorewe kuyobora   Kenya aho yabonye amajwi  milioni 7.1 mu gihe Raila  Odinga  yabonye amajwi  milioni 6.9.Inshuro zose zigera muri 5 Raila Odinga ntabwo yigeze yemera ibyavuye mu matora, yahitaga agana Ubutabera ariko bikarangira atsinzwe

Related posts

Byakomeye RULINDO ,Meya w’ Akarere n’ u wari Gitifu  bikomeje kugorana

Donald Trump niwe wegukanye intsinzi yo kuyobora Amerika

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.