Rutahizamu mpuzamahanga wari ategerejwe muri rayon sports nawe amaze gusinya umwaka umwe ushobora kongerwa.

Rutahizamu mpuzamahanga wari ategerejwe muri rayon sports nawe amaze gusinya umwaka umwe ushobora kongerwa.

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis nyuma yo kwakira ba rutahizamu babiri babanyamahanga yavuze ko ubu nta gitutu bariho, ikipe afite yakina igatanga umusaruro.

Mu ijoro ryakeye ni bwo Rayon Sports yakiriye ba rutahizamu babiri bashya kuburyo bweruye baje kuyifasha mu mwaka w’imikino wa 2022-23,umwe wari asigaye adasinye nawe yahise asinya.

Abo ni umunya-Kenya , Paul Were usatira anyuze ku ruhande na Boubacar Traoré ukomoka muri Mali bose bakaba bagaragaye mu myitozo  mu myitozo iyi kipe yakoze mu nzoze.

Haringingo Francis nyuma yo kwakira Boubacar Traoré yavuze ko yishimiye kwakira aba bakinnyi kuko ari abakinnyi yari akeneye, ngo bashobora kongeramo umukinnyi umwe cyangwa 2 ariko batanabonetse ikipe afite yakina bakazabongeramo bitonze.

Ati “Murabizi ko twari dukeneye rutahizamu ariko twamubonye. Navuga ko ngeze ku kugero cya 80% cyagwa 90%, dushobora kongeramo umukinnyi umwe cyangwa 2 bibaye ngombwa, ariko bidakunze abakinnyi dufite bakina abandi tukazabongeramo twitonze nta gitutu turiho.”

Uretse aba bakinnyi 2 bashya, iyi kipe yasinyishije kandi Twagirayezu Amani (Bugesera FC), Mucyo Junior Didier (Bugesera FC), Ishimwe Ganijuru Elie (Bugesera FC), Hirwa Jean de Dieu (Marines FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Rafael Osalue (Bugesera FC), Kanamugire Roger (Heroes FC), Iraguha Hadji (Rutsiro FC), Tuyisenge Arsene (Espoir FC), Ishimwe Patrick (Heroes FC) na Ndekwe Felix (AS Kigali), Mbirizi Eric (Burundi), Rwatubyaye Eric n’umwana ukiri muto Iradukunda Pascal.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda