Rutahizamu Mpuzamahanga ukinira Musanze FC akaba afite inzozi zo kuzakinira Rayon Sports yiyemeje kuzanyagira imvura y’ibitego APR FC

Rutahizamu Mpuzamahanga ukinira ikipe ya Musanze FC, Peter Agblevor akomeje gukubita agatoki ku kandi aho yifuza kuzanyagira ibitego bitatu ikipe ya APR FC.

Ku Cyumweru tariki 26 Gashyantare 2023, kuri Stade Ubworoherane ikipe ya Musanze FC itozwa na Ahmed Adel izaba yakiriye APR FC itozwa na Ben Moussa mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Abakinnyi b’amakipe yombi bakomeje kwitegurana imbaraga nyinshi, aho ku ruhande rwa Musanze FC rutahizamu Peter Agblevor yifuza kuzongera kubabaza abakunzi ba APR FC ku buryo bukomeye.

Uyu rutahizamu ubwo yakiniraga Etoile de l’Est mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 yatsinze ibitego bibiri ikipe ya APR FC, muri uyu mwaka w’imikino nabwo yatsinze igitego APR FC mu mukino ubanza, ni umwe mu bakinnyi bakunda kuzonga Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Mu gihe Peter Agblevor yakwitwara neza akabasha guhesha amanota atatu Musanze FC ku mukino wa APR FC, ubuyobozi bwa Musanze FC burangajwe imbere na Tuyishimire Placide ‘Trump’ bwamwijeje kuzamuha amafaranga menshi.

Ikipe ya Musanze FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 24, mu gihe ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rw’abakinnyi n’amanota 40 aho izigamye ibitego 12.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda